December 3, 2020
Kwibuka slider

Ngoma:Ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera n’iz’umugezi w’Akagera habonetse imibiri 49 y’Abatutsi bazize Jenoside

Mu murenge wa Rukumberi ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera ndetse no ku nkengero z’umugezi w’Akagera habonetse imibiri 49 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ni imibiri yabonetse guhera tariki 27 Kanama 2020 iboneka mu mudugudu wa Rwamibabi mu kagari ka Ntovi hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Mugesera aho habonetse imibiri 47 ndetse no mu mudugudu wa Bare mu kagari ka Rwintashya habonetse imibiri ibiri(2).

Imibiri yabonetse mu kagari ka Ntovi ni ku makuru yatanzwe na Nteziryayo Callixte 34 y’amavuko, haboneka imibiri 42 yiyongera kuri 5 yari yahabonetse tariki 27 Kanama 2020 kuko nibwo igikorwa cyo kuyishaka cyatangiye yose hamwe iba 47.

Ni mu gihe kandi mu kagari ka Rwintashya habonetse imibiri 2 ku makuru yatanzwe na Bimenyimana Alphonse w’imyaka 47 y’amavuko ubwo yarimo acukura ibumba ryo kubumbamo amatafari ku nkengero z’umugezi w’Akagera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi,Mbarushimana Eldephonse yabwiye IGIRE ko iyo mibiri yabonetse nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Ati”Kuva tariki 27 Kanama twabonye amakuru ko hariya hashobora kuba harimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,ku bufatanye n’abaturage dupanga umuganda ubwo kuri tariki 27 twabonye imibiri itanu.Tumaze kubona iyo itanu ariko bikagaragara ko hashobora kuba harimo n’indi mibiri.Ejo rero igikorwa cyo kuyishaka n’ubundi cyarakomeje tubona mirongo ine n’ibiri (42) ariko n’ubundi turacyakomeje kuko bigaragara ko hashobora kuba harimo n’indi.

Gitifu Mbarushimana akomeza asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyungurwe mu cyubahiro kuko bifasha Abarokotse kuruhuka.

Ati”Icyo tubasaba n’ubundi duhora tukivuga,imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,kuba hari imibiri itaraboneka kugura ngo ishyingurwe ntabwo bishimishije.ICyo tubasaba rero ni ugukomeza gutanga amakuru kandi n’uwutanze amakuru nta kibazo agira Abaturage bamaze kubimenyera.

Hari uburyo bwinshi bwo kuyatanga n’uwaba afite impungenge zo kuyatanga yakandika agapapuro akagashyira ku nyubako z’ubuyobozi.Izo nizo nama tubagira kugira ngo dukoreshe uburyo bushoboka ngo tubone amakuru y’aho imibiri itaraboneka iboneke kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro binafasha abarokotse kuruhuka kuko buriya n’iyo umuntu ashyinguye uwe araruhuka”.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ngoma Musafili Jean Pierre yabwiye IGIRE ko muri rusange imibiri yabonetse mu murenge wa Rukumberi iteganyijwe kuzashyingurwa mu cyubahiro isaga 80 harimo 33 yari bushyungurwe mu cyubahiro mu kwezi kwa Mata ariko icyorezo cya covid-19 gikoma mu nkokora Icyo gikorwa ndetse hakiyongeraho 49 yabonetse tariki 27 Kanama na tariki 2 Nzeri 2020.

Yasabye abantu gutanga amakuru y’ahantu haba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko kuyatanga ntawe bigiraho ingaruka ahubwo aba afashije Abarokotse gutuza mu mitima yabo.

Imibiri yabonetse yose 49 ikaba yajyanywe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.Ni mu gihe igikorwa cyo gushakisha indi mibiri kigikomeje.

Musafiri Jean Pierre,Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ngoma asaba abantu gutanga Amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro

Related posts

MINALOC yanyomoje ibihuha byavugaga ko uturere tw’igihugu tugiye kugabanuka tukaba 10

Chief Editor

Umubare w’abamaze gukira covid19 mu Rwanda ugeze kuri 54 mu gihe abarwayi biyongereye

Chief Editor

Perezida Kagame yahishuye amakosa akomeye abaminisitiri batatu baherutse kwegura bazize

Chief Editor

Leave a Comment