Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuriuyu wa 3 Nzeri 2020,yageneye abarimo umukurikira witwa Mwoyo Gwa Gwanga uvuga ko atarwanya Abanyankore, ahubwo adashyigikiye Abanyarwanda nka Museveni.

Uwo Mwoyo Gwa Gwanga ngo yibaza kandi niba Abanyarwanda ari bumwe mu bwoko bwemewe muri Uganda. Museveni amusubiza ati: “Icya mbere si ndi Umunyarwanda. Ndi Umusiita, mama ni Mweene Rukaari, yewe wanajya mu itangiriro ry’iremwa, nta Bunyarwanda uzasangamo.”

Museveni nk’uko yabivuze nyuma y’igihe gito afashe ubutegetsi mu 1986, yongeye asubiramo ko n’ubundi “Kitakabaye ikibazo iyo aba ari Umunyarwanda.”

Yashimangiye ko icyo Abagande bashaka ari ubumwe muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange. Naho ngo ku ruhande rwe, afite benewabo b’Abanyarwanda bashyingiranwe n’Abagande.

Yemera ko kandi Abanyarwanda bari mu bagize Uganda ubu ngubu bitewe n’amateka y’ubukoloni, aho imipaka yashyizweho n’abakoloni yometse Kisoro muri Uganda. Aho ngo hari Abagande bavuga Ikinyarwanda, cyitwa Igifumbira.

Hanyuma kandi, ngo agace ko muri Mpororo k’Umutara abakoloni bakometse ku Rwanda, ni yo mpamvu bumwe mu bwoko bw’Abahororo burimo Abagina bo mu Kichwamba n’Abakimbiri muri Rutuungu bivugwa ko bakomoka mu Mutara. Ngo ikindi kandi, agace kegereye Katuna/Gatuna kiganjemo Abakiga.

Bityo rero, ngo abantu babaza umuntu ubwoko bwe n’aho aturuka, baratakaza igihe cyabo kuko ibyo ntibiri mu cyerekezo Afurika yimakaje ubumwe yihaye.