November 24, 2020
Hanze

USA:Abapolisi barindwi bahagaritswe mu kazi bazira urupfu rw’umwirabura wapfuye mu buryo busa n’ubwa George Floyd

Abapolisi barindwi ba Amerika bahagaritswe mu kazi nyuma y’urupfu rw’umwirabura w’umugabo utari ufite intwaro wananiwe guhumeka nyuma yo gupfukwa ikintu.

Daniel Prude, wari ufite ibibazo byo mu mtwe, yapfuye nyuma y’uko ashyizweho ikintu “cyo kumubuza gucira”, ubusanzwe kirinda abapolisi ubwabo kugerwaho n’amacandwe y’abo bafashe.

Avuga uwo mwanzuro, ukuriye agace ka Rochester muri leta ya New York witwa Lovely Warren, yavuze ko irondabwoko ryaganishije kuri urwo rupfu.

Prude yapfuye mu kwezi kwa gatatu ariko uko yapfuye byamenyekanye vuba aha.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 41 yapfuye amezi abiri mbere y’iyicwa rya George Floyd, ryateje imyigaragambyo ikomeye yamagana urugomo rw’abapolisi muri Amerika.

Uburyo Prude yafashwe busa n’uko byakozwe kuri Floyd, bombi batsikamiwe hasi n’abapolisi.

Guhagarika abapolisi barindwi ni icya mbere gikozwe ku rupfu rwa Bwana Prude. Amasezerano avuga ko bazakomeza guhembwa muri iki gihe bahagaritswe, kuko batirukanwe mu kazi.

Lovely Warren yabwiye abanyamakuru ejo kuwa kane ati: “Mpagaritse abapolisi bavugwa, kandi nsabye umushinjacyaha mukuru kwihutisha iperereza.”

Yakomeje ati: “Igipolisi cyacu cyananiwe gufasha Daniel Prude, kimwe n’inzego z’ubuvuzi bwo mu mutwe, sosiyete yacu, nanjye ubwanjye.”

Yongeyeho ko urupfu rwe ari ikimenyetso ko “ibibazo twahuraga nabyo cyera ari nabyo duhura nabyo uyu munsi”.

Uyu mutegetsi yananenze Bwana La’Ron Singletary ukuriye abapolisi muri aka gace kuba ataramubwiye ukuri ku byabaye.

Ibyabaye kuri Prude byamenyekanye kuwa gatatu ubwo amashusho ya camera iba iri ku myambaro y’umupolisi yatangazwaga, nyuma y’igihe kinini bisabwa n’abaturage.

Madamu Warren yavuze ko ibyo yabonye ku mashusho “bitandukanye cyane” n’ibyo ukuriye abapolisi yamubwiye ko Prude yishwe n’ibiyobyabwenge birengeje.

Uyu mutegetsi ariko ntiyavuze niba hari ibihano byafatiwe La’Ron Singletary ukuriye igipolisi muri ako gace.

Kuwa gatatu, Singletary yahakanye ko yagerageje guhishira imenyekana ry’ibyabaye igihe Daniel Prude yafatwaga.

Andrew Cuomo, guverineri wa leta ya New York yasabye ko iki kibazo kirangizwa “mu buryo bwihuse bushoboka”.

Related posts

Uganda yatangaje umurwayi wa mbere wa coronavirus

Chief Editor

Arabia Saudite yahagaritse ingendo ntagatifu zigana Macca na Madina

Chief Editor

Uganda:Umunyarwanda yahembwe nk’indashyikirwa mu masomo yasojwe y’abasirikare bakuru [Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment