November 27, 2020
Kwibuka slider

Ngoma:Ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hongeye kuboneka imibiri 120 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu gikorwa cyakomeje cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu murenge wa Rukumberi habonetse indi mibiri 120 nyuma y’iyahabotse tariki 2 Nzeri 2020.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2020 Kuva saa moya za mugitondo Kugeza saa tanu z’amanywa ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge, Akagari, Umudugudu,inzego z’umutekano(Army, Police na DASSO)Ibuka, CNLG, ARGR n’abaturage.

Amakuru agera Kuri IGIRE avuga ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu  mudugudu wa Rwamibabi Akagari ka Ntovi,hakaba habonetse imibiri irenga 120 ikaba yajyanywe ku rwibutso rwa Rukumberi kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providance yemereye IGIRE ko imibiri y’Abatutsi bazize Jonoside yabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera ari 120 ndetse ko n’igikorwa kizakomeza ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Imibiri yabonetse ije yiyongera ku yindi yabonetse ku nkengero z’iki kiyaga tariki 27 Kanama na tariki 2 Nzeri 2020 igera Kuri 47 ndetse n’ibiri yabonetse ku nkengero z’umugezi w’Akagera ku makuru yatanzwe n’abaturage.Igikorwa cyo gushakisha imibiri kikaba kigikomeje.

Related posts

RAB itangaza ko abahinzi basaga ibihumbi 950 bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire

Chief Editor

Iby’ingenzi byaranze tariki 10 Mata mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Chief Editor

Rwamagana:Batandukanye n’ubukode basigaye bifitiye amacumbi yabo bigengaho

Chief Editor

Leave a Comment