November 24, 2020
Politiki slider

Ntibizagutangaze umunsi tuzaba tumufite hano-Perezida Kagame avuga Padiri Nahimana wirirwa “amubika”

Perezida Kagame yavuze ko Padiri Nahimana Thomas wirwa ukwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga amubika ko yitabye Imana,bitazatungurana yisanze mu Rwanda atazi uko yahageze nk’uko Rusesabagina yahageze.

Ni kenshi abantu batifuriza ineza u Rwanda,bifashisha imbuga nkoranyambaga barusebya ndetse bakanasebya abayobozi barwo barimo n’umukuru w’igihugu bamubika ko atakiriho yitabye Imana bagamije kuyobya urubyiruko ndetse n’abanyrwanda muri rusange Kandi ari ibihuha.

Mu bari ku isonga mu gukwirakwiza ibihuha, hari Uwitwa Padiri Nahimana Thomas ufite ishyaka rikorera mu mahanga, ndetse wakunze kumvikana enshi avuga nabi ibikorwa na Leta y’u Rwanda.

Perezida Kagame mu kiganiro kuri RBA kuri iki Cyumweru,yavuze ko abantu bakwiye kumenya gusesengura, bakamenya ukuri kw’amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, yagiriye inama Nahimana, ko ashobora kuzisanga yatawe muri yombi kubera ibyo akomeza gukwirakwiza.

Mu gusubiza Umunyamakuru yagize ati“Ntabwo bintwarira umwanya iby’uwo mupadiri, ariko na we ntibizagutangaze umunsi tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina. Abika abapfuye n’abo yica ariko na we bizamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano.”

Yungamo ati“Icyo nabwira urubyiruko n’abandi bantu, bajye bamenya gusesengura, bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga bige, bavugane n’abantu, batange amakuru uko bashaka ariko bashyiremo no gusesengura, bamenye ibishobora gushyirwa ku mbuga mbwirwaruhame,…ari uwo mupadiri cyangwa undi, abantu babaho uko babayeho ntabwo twabuza ababayeho nabi kubaho nabi mu buryo bw’imico  ushobora nk’iriya.Ariko kumenya ikibi n’icyiza, bakabitandukanya kuko birabafasha mu buzima bwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko imbuga nkoranyambaga ubusanzwe ari ikintu cyiza gifasha abantu guhura, bakamenya ibibera kure aho batagera mu buryo bugaragara.

Related posts

Ibikorwa by’ubukerarugendo n’inama mu mahoteli byasubukuwe (ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri)

Chief Editor

Kera kabaye Uganda yahishuye ko ifunze Abanyarwanda basaga 400 harimo 130 bagiye kurekurwa

Chief Editor

Ngoma:Umusore yagize umujinya w’uko umugabo yamwimye umukobwa we ashaka kumwica amubuze yadukira Inka y’aho arayica

Chief Editor

Leave a Comment