CP Kabera yemeje ayo makuru mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA  Ni amakuru yemeje mu gihe hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi humvikana abantu benshi baraswa na Polisi y’Igihugu, bikitwa ko ari abagerageje kuyirwanya cyangwa kuyitoroka.

CP Kabera yavuze ko bidakwiriye ko Umupolisi akoresha ingufu z’umurengera, ndetse ko Polisi igiye gushyira imbaraga mu kumenyesha Abanyarwanda uko bene abo barenga ku mategeko bakurikiranwa.

Mu bapolisi bafunzwe, yatanze ingero ku barimo uwarashe abaturage mu Karere ka Nyanza muri Werurwe uyu mwaka, n’uwakubise umuturage i Rwamagana akitaba Imana, aho bose ko bari gukurikiranwa n’inkiko.

Ati: “Nk’umupolisi iyi COVID-19 igitangira mu kwezi kwa gatatu warashe abantu i Nyanza bari kuri moto, nk’uwo mupolisi yarafunzwe, arakurikiranwa mu nkiko. Ari muri gereza, ariko abantu ntibazi uko byagenze. Baheruka havugwa ko byabaye ariko ntibazi icyakurikiye.”

Ku mupolisi uherutse gukubita umuturage mu Karere ka Rwamagana i Karenge bikaza kumuviramo urupfu aguye mu bitaro, na we ngo ari mu nkiko ari kuburana, kimwe n’undi uherutse kurasa umuturage ahitwa i Zaza muri Ngoma uri gukorwaho iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko ahanini iperereza ari ryo rigaragaza niba koko umupolisi yakoresheje imbaraga z’umurengera mbere yo kubihanirwa, yungamo ko uretse no kuba umupolisi yakoresha bene izo ngufu bitanakwiye ko yabwira umuturage nabi.

Ati: “Murabizi ko buri mwaka dusohora urutonde, bimenyekana bite? […] no kudaha umuturage serivisi birahanirwa. Ubwo rero dufite umukoro w’uburyo tugaragaza ibyo bintu kugira ngo bumve mu by’ukuri ko n’icyo cyizere impamvu bari bafite kigomba gukomeza.”

Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye abinyujije kuri Twitter ye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yavuze ko : “Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye.”

Minisitiri Busingye yongeyeho ko Minisiteri ayoboye iri gukorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba, kugira ngo icyo kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye na RBA ku munsi w’ejo, na we yabajijwe kuri kiriya kibazo avuga ko kigiye kwitabwaho, ndetse ko yamaze gutanga amabwiriza ku buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu ku buryo mu gihe kiri imbere hazaboneka impinduka.

Perezida Kagame yagize ati: “Icyo nshaka kuvuga kandi nizeza abaturage, ni uko narabyumvise kandi nasabye ubuyobozi bwa Polisi, ko abo bose bagaragaye mu gukoresha ingufu z’umurengera bakwiye kubiryozwa kandi bikarenga aho n’abantu bose bakabimenya.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo abantu bavuga ko polisi ikoresha imbaraga z’umurengera, bishobora kumvikana nabi ko ari Polisi y’Igihugu yose muri rusange cyangwa se ko ari ibintu bishyigikiwe n’uwo ari we wese, yemeza ko ababikora bagomba kubibazwa.