November 30, 2020
Politiki slider

Nindangiza iyi mirimo mwanshinze mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye kugaragaza umunezero udasanzwe wazanywe n’umwuzukuru wa mbere mu muryango, ashimangira ko ari ubunararibonye bushya yungutse ariko bwiza cyane.

Mu Kiganiro yagiranye na RBA, Perezida Kagame yabajijwe ku makuru y’umwuzukuru we n’uko yabyakiriye tariki 19 Nyakanga 2020 ubwo yabwirwaga ko umuryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, akaba ari amakuru yamenywe by’umwihariko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane kuko ari ho yabitangaje.

Yagaragaje ko byamunejeje cyane, ari ibintu bishya ariko byiza cyane, ati: “Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa se w’abana, ariko ubu nazamutse mu ntera. Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru…”

Umunyamakuru yamubajije niba umwuzukuru ari umuhungu cyangwa umukobwa, Perezida Kagame amusubiza agira ati:”Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha abuzanyijwe mu rwego rwo kwirinda (curfew) ataragera hari n’ubwo nyaruka nkajya kumusura.”

Byatumye na none umunyamakuru amubaza niba ajya gusura umwuzukuru nka Perezida wa Repubulika cyangwa agenda nka Sogokuru, agira ati: “Ngenda nka Kagame rwose (aramwenyura), ibindi birankurikira gusa, hari ibinkurikira ntanabishakaga.”

Umwuzukuru wa Perezida Kagame amaze ukwezi n’ibyumweru bibiri yakiriwe mu muryango. Tariki ya 20 Nyakanga ni bwo Perezida yagaragaje ko yishimiye kumwakira, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Guhera ejo twishimiye kwitwa sogokuru na nyogokuru ku mugaragaro. “Mwishyuke Ange na Bertrand. Mbega umunezero! Noneho inshuro ya mbere yo ishimishije birenze…”

Related posts

Umujyi wa Kibungo ugezehe uvugururwa nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yahagiriye mu 2017?

Chief Editor

Ingabo z’u Bushinwa zashyikirije iz’u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya Covid-19 [Amafoto]

Chief Editor

Umubare w’abarwayi ba coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abandi 10

Chief Editor

Leave a Comment