November 27, 2020
Politiki slider

Umubano wacu n’u Burundi na Uganda uracyarimo agatotsi-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kubana neza n’ibihugu bituranyi ari yo nzira y’amahoro kandi ko u Rwanda rutayakeneye kurusha uko ibyo bihugu biyakeneye.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA,abajijwe uko umubano wifashe hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Perezida Kagame avuga ko umubano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu kugeza ubu ukirimo igitotsi.

Agira ati “Umubano wacu n’u Burundi na Uganda uracyarimo agatotsi. Ni ibintu bigisaba ko abantu hari ibyo twakora kugira ngo bifate umurongo abantu babane neza. Nko ku Burundi twagerageje gukora ibyo dushoboye kugira ngo tube twabana, ariko Abarundi ntibabyitabiriye uko byari bikwiriye, twebwe twerekanye ubushake”.

Ati “Iyo umuntu agushaka ngo mubane neza biri mu nyungu zanyu mwembi. Amahoro dushaka mu kubana neza n’abaturanyi baba ab’u Burundi cyangwa aba Uganda, ni amahoro dushaka ariko na bo bagombye kuba bashaka, ntabwo dukeneye ayo mahoro kurusha uko na bo bayakeneye, nta n’ubwo bayakeneye kurusha uko tuyakeneye”.

Arongera ati “Nk’abanya Uganda, hari ibyo tubereka bakora bigamije guhungabanya u Rwanda, bati twabikoze ariko ejo hakavuka ibindi. Na bo ubutumwa ni bumwe, turababwira tuti turashaka amahoro namwe, turashaka kumvikana namwe. Dushobora kuba inshuti z’igitangaza cyangwa kuba inshuti gusa zigirirana neza kugira ngo buri wese abone icyo yifuza”.

Ibi Perezida Kagame abivuze nyuma gato y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi atumiye inama yihariye izaba irimo n’uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni; uwa Angola, João Lourenço na Ndayishimiye Evariste w’u Burundi mu nama izabera mu Mujyi wa Goma.

Ni inama bivugwa ko azaba muri iyi Nzeri ikaziga ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu Karere, imibanire y’ibi bihugu n’uburyo ubukungu bwazahurwa nyuma y’ingaruka bugirwaho na COVID-19.

Related posts

Perezida Kagame yasabye ko urukingo rwa Covid-19 niruboneka Afurika izahabwa uruhagije

Chief Editor

Igisirikare cy’u Rwanda cyafashe Abarwanyi 19 ba Red-Tabara

Chief Editor

Mu gihe tutaragera ku mubare wa zeru ingamba tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa-Minisitiri Ngamije

Chief Editor

Leave a Comment