November 30, 2020
slider Ubutabera

Charles Ntahontuye wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi

U Buholandi bwataye muri yombi Charles Ntahontuye Ndereyehe wamenyekanye ku izina rya Karoli, wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyane cyane ahahoze ari ISAR Rubona.

Atawe muri yombi nyuma y’uko komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasabye Ubuholandi ko Ndereyehe Charles Ntahontuye umwe mu bashinze CDR wanateguye Jenoside yaburanishwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda agakurikiranwa kuri ibyo byaha.

Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe  Cercles des Républicains Progressistes washishikarije  abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

 Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa  rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu  Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Muri ISAR, Ndereyehe yateguye Jenoside

Akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi  yakoreshaka n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo.  Mbere na mbere yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi  hirya no hino mu gihugu .

Ndereyehe yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.

Ku itariki ya 21/03/1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa.  Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.

Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, Ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana nawe wakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri  ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare.

Abarangizaga ayo mahugurwa bagarukaga i Rubona na bo bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa.  Ndereyehe yabonaga kandi ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni, Captain Bilikunzira François-Xavier nawe wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije.

Muri Mata 1994, ndereyehe yayoboye mu biro bya ISAR inama zitandukanye zo gutegura Jenoside no gushyiraho umugambi wo kurimbura Abatutsi kuburyo nta Mututsi wagombaga kurokoka haba mu bakoraga muri ISAR cyangwa abari bayituriye.  Yatanze imodoka za ISAR ngo zijye zitware abicanyi  anashyiraho ibihembo by’amafaranga ku bari kwigaragaza cyane muri Jenoside. Ubwicanyi Bukomeye bwabaye ku itariki 26 Mata 1994. Abantu basaga 300 barishwe ku mabwiriza ye, abagaboo, abagore, abana, impinja.

 

Related posts

Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose-Perezida Kagame

Chief Editor

MINECOFIN yasohoye agatabo gakubiyemo ibitekerezo byatanzwe n’abaturage mu gihe cyo gutegura igenamigambi

Chief Editor

Perezida Kagame yakuye ku mirimo abaguverineri babiri

Chief Editor

Leave a Comment