November 25, 2020
slider Ubuhinzi

RAB irasaba abahinzi bo mu turere tune mu gihigu turimo Nyagatare kuba bamaze gutera imbuto bitarenze tariki ya 15 Nzeri 2020

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, arasaba abahinzi by’umwihariko abo mu turere tuzabonekamo imvura nke gutera imbuto hakiri kare, kugira ngo izacike imyaka iri hafi kwera.

Ni mu gihe kuri ubu nko mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburengerazuba imbuto n’ifumbire byamaze kugezwa ku mirenge no mu makoperative ku buryo abahinzi ba mbere batangiye kuyifata.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, avuga ko imbuto z’ibigori zagejejwe ku bacuruzi b’inyongeramusaruro kandi n’imirima yamaze gutegurwa ku kigero cya 70%.

Asaba by’umwihariko abahinzi bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, kuba bamaze gutera imbuto bitarenze tariki ya 15 Nzeri 2020, kuko tuzabonekamo imvura nke.

Ati “Icy’imbuto cyarakemutse ahubwo abahinzi bihutire kuyifata kare ku buryo uturere duteganyijwemo imvura nkeya badakwiye kurenza iki cyumweru bataratera, kuko biteganyijwe ko imvura itangira kugwa guhera tariki 08 Nzeri. Bahinze kare imvura yacika mu kwa cumi n’abiri ibigori biri hafi kwera ntibihungabanye umusaruro”.

Nubwo imbuto zamaze kugera ku makoperative ndetse no ku bahinzi bamwe na bamwe, ngo hari imbuto y’ibigori yo mu bwoko bwa Pannar 53 yabuze ku isoko.

Icyakora ngo impamvu yabuze ni uko ikenerwa na bake, kuko abenshi basigaye bahitamo gukoresha izituburirwa mu Rwanda kurusha izituruka hanze, kuko na zo zitanga umusaruro mwiza.

Naho ku mbuto y’ibirayi, Dr. Bucagu avuga ko bagiye gukorana na ‘SBF’ koperative icuruza ibirayi mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Majyepfo kugira ngo ikibazo cy’imbuto gikemuke burundu, kuko ngo hari bamwe mu batubuzi bayo bahitamo kugurisha imbuto abakeneye ibirayi byo kurya cyane mugihe igiciro cyabyo cyazamutse ku isoko.

Related posts

Karongi:Abantu basaga 65 basanzwe bari gusengera mu rugo bavuga ko nta cyababuza gusenga

Chief Editor

Police, TI-Rwanda launch citizen service charter to easy services access

admin

Tumultuous views expand as Russian river turns red

admin

Leave a Comment