slider Uburezi

REB yavuguruje Iteka rya Perezida wa Repubulika mu gutanga akazi ku mwanya wo kuyobora ikigo cy’ishuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavuga ko bakumiriwe gupigana n’abandi ku myanya yo kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye bakemeza ko ari akarengane gakomeye bakorewe bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura bagakizwa imyanzuro y’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB inyuranye n’iteka rya Perezida wa repuburika ndetse n’amabwiriza ya minisiteri y’uburezi.

Ibi abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza barabivuga bitewe n’uko ubuyobozi bwa REB, buheruka kugirana inama n’abayobozi b’uburezi mu turere twose tw’igihugu, umwe myanzuro yawo uvuga ku kibazo cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri ugira uti “Nta HT(umuyobozi wikigo cyishuri) cyangwa umwarimu wa primaire(amashuri abanza) ushobora kudepoza ku mwanya wumuyobozi wishuri ryisumbuye atabanje kwigisha muri secondaire (amashuri yisumbuye)”.

Iyi myanzuro ya REB ikumira abasanzwe ari abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza kuba bahatanira kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri yazamuwe mu ntera agahabwa icyiciro cy’amashuri yisumbuye.Ni mu gihe kandi ngo ibyo basabwa byose babyujuje ndetse mu mabwiriza y’Iteka rya Perezida wa repuburika nta na hamwe havangura umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye

Abayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na IGIRE bemeza ko bibaye ari ukuri byaba ari akarengane dore ko bari batangiye gutegura ibyangombwa ngo bajye gupiganwa nk’abandi bose.

Uwo mu karere ka Nyamasheke utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yagize ati”Kaba ari akarengane ko mu rwego rwo hejuru njye nkurikije uko itegeko rimeze kwaba ari ukurenganya abantu.None se ubwo amashuri yaba amazi iki?Niba bashinga amashuri abantu bakiga inzego zisumbuye ubundi bagombye no kuzamura abantu bagakoresha izo nzego bafite.Nukuri byaba binababaje biteye n’agahinda.Ubu turi mu bantu turi kwegeranya ibyangombwa ngo natwe dusabe (Apply).Ubwo rero baba baduhohoteye”.

Undi wo mu Karere ka Kirehe we avuga ko ntacyo abayobozi b’amashuri yisumbuye bakora bo badakora kuko amahugurwa yose agenewe abayobozi b’ibigo by’amashuri bayahuriramo.

Ati:“Noneho rero ikibazo gihari gikomeye cyane reka nyikubwire , ni uburyo ki amahugurwa y’ubunyamwuga tubona ntabwo bajya batuvangura (ay’uwa segonderi abona ninayo uwa pirimeri abona) ari uburambe umuntu arabufite bwo kuyobora iyo diregisiyo.

Uburyo rero barikuvuga ngo uw’amashuri abanza ntiyazamuka ngo ayobore ayisumbuye keretse niba na Segonderi izajyamo abadiregiteri babiri! (uw’amashuri abanza n’uwayisumbuye) kuki se bo bemerewe kuyobora ibyo byiciro byombi?”

Aba bayobozi basaba inzego nkuru z’igihugu kubarenganura nabo bagahabwa uburenganzira bwo gupiganwa nk’abandi kugira ngo bazamuke mu ntera kuko ubushobozi babufite.

REB ivuguruza iteka rya Perezida wa Repubulika

Ubusanzwe Iteka rya Perezida wa Repuburika No 064/01 ryo ku wa 16 zukwezi kwa Gatatu 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu bamashuri yincuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’imirimo ngiro, ingingo yaryo ya 26 igaragaza ibisabwa mu gushyira mu mwanya umuyobozi w’ishuri.

Iri teka rigira riti Umuyobozi w’ishuri ashyirwa mu mwanya hashingiwe kuri ibi bikurikira; 1.Kuba nibura ari mu rwego rwa gatatu rw’abarimu mu cyiciro cy’amashuri abarizwamo, 2.Kuba agaragaza ubushobozi bwihariye mu kazi, 3.Kuba ari inyangamugayo, 4.Kuba arangwa n’indangagaciro z’umwuga we.
Iri teka risobanurwa mu buryo bwimbitse n’amabwiriza ya minisitiri w’uburezi no 004/MINEDUC 2020 yo ku wa 09 Nyakanga 2020 agenga ishyirwaho n’imikorere bya komite itoranya abayobozi ‘nabayobozi bungirije mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayimyuga n’imirimo ngiro.

Umutwe wa 3 waya mabwiriza mu ngingo yayo ya 11, igaragaza ibigenderwaho hatoranywa umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije, hagira hati “Bitanyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 26 na 27 zIteka rya Perezida wa Repuburika No 064/01 ryo ku wa 16 z’ukwezi kwa Gatatu 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’imirimo ngiro, umukandida ku mwanya w’umuyobozi, umuyobozi w’ungirije w’ishuri atanga idosiye ikubiyemo ibi bikurikira,1.Inyandiko zigaragaza urwego ariho,2. Inyandiko zigaragaza ubushobozi bwihariye mu kazi, 3. Inyandiko zigaragaza ubunyangamugayo, 4. Inyandiko zigaragaza indangagaciro z’umwuga n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB,Dr Ndayambaje Irenee, bimwe mubyo avuga nta hantu na hamwe bigaragara muri aya mabwiriza ndetse n’iteka rya Perezida wa Repuburika nk’uko yabisobanuye  mu butumwa umunyamakuru mu nyandiko kuri terefone.Aha yavuze ko nta muyobozi ugomba kuyobora ishuri ryisumbuye atabanje kwigisha segonderi byibura imyaka 5,ibi bikaba bihabanye n’ibikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi.

Yagize ati:”None se urumva niba wayoboraga ishuri rya pirimeri bikugira ako kanya umuyobozi w’ishuri ryazamuwe(ryisumbuye)? Uyobora ishuri ryisumbuye agomba kubanza kuba umwarimu mu ishuri ryisumbuye byibura imyaka itanu. Kandi kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye bifite ibyo bisabwa nibyo bigomba kuzuza”.

Ubusanzwe iyo hakenerwaga umuyobozi w’Ishuri ryaba iry’isumbuye cyangwa ishuri ribanza hakorwaga ibizamini n’abayoboraga ibigo by’amashuri abanza byazamuwe bakemererwa gupiganira umwanya.

Nubwo REB yashyizeho ayo mabwiriza,ariko abayobozi bibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bahabwa amahurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’ibigo amwe ndetse ngo abayobora ibigo by’amashuri abanza hari ayo babona by’umwihariko, ikindi ni uko aba bayobozi basabwe kuzamura urwerwo rw’amashuri yabo kugira ngo babashe kuyobora ibigo.kuri bo barasaba inzego nkuru z’igihugu kubarenganurkubarenganura nabo bakaba bapiganira uwo mwanya nk’abandi.

Related posts

Kicukiro:Abashoferi 9 batawe muri yombi bazira kubyiganira mu modoka imwe muri ibi bihe

Chief Editor

Rwamagana:Umuyobozi mukuru muri Banki y’isi yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biterwa inkunga n’iyi Banki[AMAFOTO]

Chief Editor

Ntabwo tuzateza imbere igihugu tugifite abantu bumva ko bafite uburenganzira bwo guhohotera abandi-Minisitiri Busingye

Chief Editor

19 comments

Niyisengwa September 8, 2020 at 7:12 pm

REB yagendeye kubiteganywa na status yihariye igenga abarimu yasohotse muri werurwe 2020 mu ngingo yaryo ya 26. Umuntu agomba kuyobora urwego afiteho ububasha

Reply
Alias Muhanga September 9, 2020 at 4:08 am

Nanjye ndumva ari akarengane, none se niba warize uburezi ufite A0 éducation ukaba wayoboraga ecole primaire igahabwa 9 or 12YBE ntibakwemerere gukomeza kuyobora iryo shuri, ubwo kwiga Kaminuza byaba byarakumariye iki? Umwarimu wa Primaire ariya akimara akaguza U.Sacco akiyishyurira Kaminuza none ngo ntiyemerewe kuyobora ishuri ryisumbuye? Ubwo se twagira ikihe cyizere ko iryo shuri ribanza bazamwimuriraho azariyobora afite motivation?

Ibyangombwa bisabwa kuba HT cg DOS ni bimwe. Ubwo se na DOS azazamurirwa agashahara nibura kegere aka HT kuko burya ishingano za DOS ziba zisigiye Iza HT.
HT: Head teacher
DOS: Deputy of Studies
Nabazaga abafite amakuru ahagije badusobanurire.

Reply
Ndayambaje Jean andre September 9, 2020 at 5:46 am

Mwaramutse nitwa ndayambaje Jean andre ndi umwarimu mu karere ka kayonza mutubarize ikibazo cyabarimu twatse mutation uturere twagombaga kutwakira tuduha amabaruwa ngo tujye gusinyisha sous court muturere twakorangamo Banga kudusinyira ngobazategereza ngo babanze bakoreshe ibizamini none banze kudusinyira

Reply
Vedaste September 9, 2020 at 6:33 am

Ese barashya barura iki ubeoko about muri REB bifitiye impamvuyabo kugiti cyabo Erega naho bahabwa amahirwe kuko atari ikizami kizakorwa ntibahitwamo kuko bitazasaba gukora ikizami ngo barushanwe ubonye amanota aruta ayaba di Abe ariwe utwara UMWANYA.

Reply
Evariste September 9, 2020 at 7:07 am

Soma neza ingingo ubanza irabisobanura
Kuba abarizwa mu cyiciro cya gatatu mu rwego abarizwamo (Hari urwego rwa Primaire n,urwego rwa secondiare)bivuze ko uri mu rwego rwa gatatu muri Primaire yaba Ht wa Primaire not secondaire kuko secondaire sirwo rwego abarizwamo.

Reply
Pascal September 9, 2020 at 7:30 am

Ariko rwose abantu dusobanukirwe neza n’amabwiriza”uwo muyobozi ushaka vertical promotion azi inzira binyuramo”?Horizontal promotion niyo ikorwa ityo.Ntiwigisha muri icyo cyiciro kuki uri mu bifuza kukiyobora ?

Reply
Geoffrey September 9, 2020 at 8:03 am

Nkeka ko nta muntu numwe ufite guhindura ibikubiye mu iteka rya H. E, muri statu ntaho byanditse ko umuyobozi wa Primary ufite Ao akaba anafite uburambe busabwa atemerewe gupigana, Leta ikwiriye gukurikirana ibyiki kibazo.

Reply
Kagabo September 9, 2020 at 8:42 am

Ahubwo mbona ntawari ukwiriye kuba umuyobozi wa secondaire atarabaye uwa primaire!!! Kuko uwabaye umuyobozi wa primaire abafite experience itanafitwe n’umuyobozi wa secondaire mbishingiye kukuba yikoreraga imirimo yose ya primaire ( secretaire, DOS, DOD, …….). Nge mbona bimwe byaracuritswe!

Reply
Uwera Claire September 9, 2020 at 8:50 am

Ni byo mukuyobora ishuri hakenewe leadership kurusha experience byigwe neza barenganure abo bayobozi

Reply
Evode September 9, 2020 at 11:48 am

Ariko mwabantumwe mureke amatiku nonese iriya ngingo mwashyizeho uvuga iki? Ivugako agomba kuva nibura Ari murwego rwa 3 mukiciro cy’ amashuli abarizwamo. Nonese ibi bivuze iki nyine ?
Niba rero babishaka babanze bakore akazi kubwarimu secondary Kandi nabwo bazabanza gutsinda ikizamini nkuko itegeko ribivuga

Reply
Titus September 9, 2020 at 10:49 pm

Hari ibinatera urujijo : ngaho umuntu abaye afite uburambe bw’imyaka 10 mukuyobora primaire ahahita akomerezaho kuyobora secondaire , ayoboye secondaire imyaka 2 wamubaza uburambe ati “mfite 12” naho mwarimu wigisha wavuye primaire akigisha secondaire kumyaka mukazi nk’iyuwo muyobozi bakamubarira 2 gusa ngo kuko ariyo yigishije secondaire , rero REB isbanura ko ibya primaire bitandukanye cyane n’ibya secondaire

Reply
Cele September 10, 2020 at 12:24 am

Abarimu ba Primary na HT bafite experience barashoboye cyane.Nta kazi na kamwe batakora.Bafashe credit bagurisha imitungo yabo biga Kaminuza bagira NGO bazatere imbere.Mujye muzirikana ko aribo Batanga ubumenyi bw’ibanze.Abarimu bafite A0 bahabwe agaciro nk’abandi Bose.

Reply
Rugaba September 10, 2020 at 2:21 am

Ahangaha harimo akarengane kuko itegeko bavuga bagendeyeho mbona rivuga uburambe umuntu agomba kuba afite ntirivuga aho agiye kuyobora ikindi nuko nkurikije iyo itegeko riba rihari ntanama yari kuba ibyigaho kuko itegeko ryari guhita rikurikizwa nasaba abo bireba kubijemura bakarenganura bariya bayobozi,

Reply
Rugaba September 10, 2020 at 2:31 am

Ikindi mbona nuko igire ikwiye guharanirako iyinkuru yagera nokuzindi mbuga kugirango bigere no kubanyarwanda Bose no kubo bireba kugirango bashakire umuti icyo kibazo kuko mbona Ireme ryuburezi ritaboneka mugihe abantu bamwe bafata imyanzu bitewe nuko bumva ibintu badakurikije ibikwiye nibyo abobireba bifuza nuruhare bafite mubibakoretwa nicyabafasha mukunoza akazi kabo

Reply
Rugaba September 10, 2020 at 2:36 am

Ushingirahe uvugako Ari amatiku gusa abagizeho ingaruka niriya nama bihangane jyko dufite ubutobozi bwiza bukyrikirana kd bukanakora igikwiye mugihe cyacyo muzabona igisubizo cyabyo vuba

Reply
Twizerimana Ezechiel September 10, 2020 at 8:55 am

Iyo bavuze ibyiciro 2 cg 3 ntago baba bavuze kwigisha muri Secondaire. Bivana nubirambe ufite mukazi. Imyaka umaze wigisha

Reply
Felix September 10, 2020 at 11:59 am

Ariko ndumva mwese murushywa n’ubusa. None se nimba uwo muyobozi wa primaire yaratinye gukora ikizamini cyo kwigisha muri secondaire, cg yaragitsinzwe inshuro zitabarika, ni iki kemeza ko azatsinda icy’ubuyobozi? Gusa itegeko ryo rirasobanutse REB noneho irarengana.

Reply
Andre September 15, 2020 at 9:11 am

Ariko ibyo REB ivuga birumvikana abantu ntibakigize nkana, niba umuntu atarigishije secondaire ngo nahite aba umuyobozi waho.

Reply
Nsanzimana Jean Baptiste September 17, 2020 at 5:28 pm

Your Comment
Mwiriwe? ahubwo jyewe numva abantu bose bujuje ibisabwa bakwemererwa gupiganira iyo myanya.Mujye mwibuka ko abarimu bigisha Primaire harimo ababa bafite Ao babuze akazi.Nti muvuganire abayobozi gusa rero kuko conditions ya 5ans,Ao ..,

Harimo abazuzuje.Numva nabo batabuzwa amahirwe sitatus avuga uburambe muri Teaching.Murakoze.

Reply

Leave a Comment