Hanze

RDC:Intumwa z’abakuru b’ibihugu batanu bo mu karere zamaze kugera i Goma gutegura aho inama izabera

Intumwa z’abakuru b’ibihugu by’akarere zamaze kugera mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru aho zigiye gutegura ahazabera inama yihariye y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iteganyijwe mu minsi mike.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2020 i Goma,hateranye inama yari irimo Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Carly Nzanzu Kasivita,aho yasabye Abaturage batuye mu mujyi wa Goma by’umwihariko abo mu gace ku mujyi k’ibirunga gusukura mu bibanza byabo ndetse n’imihanda.

Ikinyamakuru Actualite.cd gitangaza ko Umuvugizi wa guverinoma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,Jean-Bosco Sebishimbo, yavuze ko itsinda ry’abantu baturutse mu bihugu bitanu bizitabira iyo nama bamaze kuhagera kugira ngo bategure uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu.

Ati: “Ku bijyanye n’imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu iteganijwe i Goma mu minsi mike iri imbere, guverineri w’intara yamenyesheje abagize akanama ko amatsinda ya mbere yaturutse mu bihugu bitanu byatumiwe yarangiye kugera ku murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kugira ngo ibyo bishoboke, guverinoma y’intara irahamagarira abaturage bose bo mu mujyi wa Goma guha ikaze abanyamuryango b’intumwa zinyuranye zizitabira iyi nama. Byongeye kandi, iyi nama irahamagarira abenegihugu bose kwita ku isuku y’ibibanza byabo ndetse n’imiyoboro minini y’umujyi gukomeza kwerekana ishusho y’umurwa mukuru w’ubukerarugendo”.

Ni inama y’abakuru b’ibihugu bitanu yateguwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC, Felix Tshisekedi atumira abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame w’u Rwanda,Kaguta Museveni wa Uganda, Ndayishimiye Evariste w’u Burundi ndetse n’uwa Angola, João Lourenço.

Ni nama iziga ku bintu 3 birimo umutekano mu karere, iterambere, ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubuzima.

Iyi nama kandi yateguwe na Perezida Tshisekedi kugira ngo basase inzobe barebe ku bibazo byugarije aka karere muri rusange.

Related posts

Burundi:Ibiro bya perezida byatangaje abagize guverinoma nshya iyobowe na Bunyoni

Chief Editor

Uganda:Umunyarwanda yishwe akubiswe inyundo mu mutwe

Chief Editor

Amerika:Abaganga bavumbuye uburyo bwatuma coronavirus idahitana abantu benshi

Chief Editor

Leave a Comment