November 25, 2020
slider Ubutabera

Kigali:Bwa mbere Rusesabagina Paul yageze imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Mbere, Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ahari kubera uru rubanza harinzwe mu buryo budasanzwe ku buryo ahantu hose haba mu ruhande hepfo, ruguru ndetse no hirya no hino hari abapolisi bacunze umutekano.

Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro wa Rusesabagina.Ubwo yahise abazwa niba umwirondo basomye ari uwe Koko,nawe  mu ijwi rituje asubiza agira ati “Niwo cyane”.

Nyuma umucamanza yakomeje asoma ibyaha akekwaho byose maze amubaza niba yabyumvise,undi nawe ati “yego nabyumvise”.

Ibyaha Urukiko rwavuze byo Rusesabagina aregwa birimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambanira no gushishikariza gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba n’ibindi.

Me Rugaza David yatangiye avuga ko hari imbogamizi bafite, avuga ku bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Yavuze ko urukiko rw’aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yavuze ko mu 2004 ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, yaguze ikibanza i Nyarutarama, ahitamo ko ariho azajya abarizwa. Yavuze ko Nyarutarama iri mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, bityo ko ariho yari akwiriye kujya kuburanishirizwa aho kuba mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Aha umushinjacyaha yavuze ko ku ngingo y’uko urukiko rudafite ububasha, yavuze ko nta shingiro ifite kuko itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko, inkiko z’ibanze arizo zifite ububasha ku kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bityo ko ariho akwiriye kuburanishirizwa.

Ku cyo kuba Rusesabagina yarubatse i Nyarutarama, Umushinjacyaha yavuze ko kuba yarahaguze bitavuga ko ahatuye cyangwa se ko ariho yafatiwe.

Ati “Ntabwo bivuze ko ariho yari atuye ubwo yafatwaga, nta nubwo ariho yafatiwe”.

Yavuze Kandi ko mu gihe cy’ibazwa, Rusesabagina yavuze ko atuye mu Bubiligi.

Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho

Paul Rusesabagina akurikiranweho ibyaha 13 birimo icyo;

.Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo

.Gutera inkunga iterabwoba

.Iterabwoba ku nyungu za politiki

.Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba

.Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba

.Kuba mu mutwe w’iterabwoba

.Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

.Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake

.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate

.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro

. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

Related posts

Inama ya CHOGM yari kuzabera mu Rwanda yasubitswe

Chief Editor

Rubavu:Umugore yabyariye umwana aho yavurirwaga covid-19

Chief Editor

Charles Ntahontuye wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi

Chief Editor

Leave a Comment