Ubutabera

Ngoma:Umugore yakubiswe n’abanyerondo ku itegeko rya Gitifu w’akagari bimuviramo kuva amaraso mu myanya y’ibanga

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Umukamba, Akagari k’Umukamba mu Murenge wa Kazo ho mu Karere ka Ngoma, barashinja umuyobozi w’akagari afatanyije n’abakora irondo ry’umwuga gukubita umugore witwa Muhawenimana Clemantine w’imyaka 38 y’amavuko bamuziza kudatanga igihembo cy’abanyerondo b’umwuga bikamuviramo gukomereka.

Uyu mubyeyi yakubiswe ku cyumweru tariki 29 Kanama 2020  nyuma y’umunsi umwe amaze guhabwa amafaranga muri Gikuriro nk’utishoboye.

Amakuru IGIRE ifite ni uko gukubitwa kwa Muhawenimana kwaturutse ku mafaranga yari yahawe muri Gikuriro yo gutanga Mituweli maze akagari kabonye atinze kujya kwishyura mituweli nk’uko yari yahawe amafaranga,ubwo kamutumaho abanyerondo b’ubumwuga bajya kumuzana.

Ahageze Ubuyobozi bumusaba kujya kuzana amafaranga ya mitweli ariko kugira ngo bwizere ko ari bugaruke kuyishyura bugwatira terefone ye,abanyerondo baba aribo bayifatira ku itegeko rya Gitifu.

Mu kugaruka, abanyerondo bari bamaze gutaha banafite terefone ye,ubwo yatanze amafaranga yose.Amaze kwishyura yasabye ko bamusubiza terefone ye ku kagari bamubwira ko yajyanwe n’abanyerondo.

Muhawenimana avuga ko yagiye ubwo abagezeho bamusaba ko abanza agatanga 2000Frw by’uko bagiye ku mufata,ayabuze nibwo uwitwa Nsengimana Diridiri (uhagarariye irondo) na Nizeyimana batangiye kumukubita imigeri ahantu hose.

Ati”Manutse saa moya nyimubajije uwo munyerondo arambwira ngo nimbanze muhe ibihumbi bibiri ubwo baramfata barankubita imigeri myinshi yo mu nda no mu mugongo banteresha za butini (inkweto).Ubu ngubu nahuye n’ikibazo cyo Kuva nari nabanje no kunyara amaraso ariko birimo biragenda byoroha ni gake gake”.

Uyu Muhawenimana amaze ibyumweru bibiri arwaye kubera izo nkoni, akomeza avuga ko nyuma yo gukubitwa yatabaje ubuyobozi ariko bukamwima amatwi.

Ati”Ubuyobozi nyine nta kintu bigeze bamarira.Nabishyikirije umudugudu ntacyo wabikozeho,mbishyikirije gitifu ntacyo yabikozeho.Ubu abantu bangiriye nabi barimo baridegembya none Kugeza izi saha ntibarayimpa iyo terefone”.

Incuro zose twagerageje guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari k’Umukamba ushinzwa gutanga itegeko ryo gukubita Muhawenimana ngo tumubaze ko ibyo bamuvugaho ari byo, ntabwo terefone ye yaciyemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo,Nyamutera Emmanuel,aganira na Radio Izuba yavuze ko icyo kibazo atari akizi ndetse ko bagiye kugikurikirana.

Ati”Reka nta cyo nzi.Ndabikurikirana ku buryo bwihuse mbanze menye Ayo makuru.Abantu bakora irondo ry’umwuga bahabwa agahimbazamusyi kemejwe n’inama njyanama Kandi bose barakabona.Ibyo ngibyo byaba ari ubusambo b’undi nabo bakurikiranwa dusanze byarabaye”.

Gusa yongeye gutangariza IGIRE ko yagiyeyo agasanga Muhawenimana yarakubiswe n’umunyerondo umwe ngo bari bafitanye amakimbirane asanzwe.

Gitifu Nyamutera yavuze ko icyo bahise bakorera uwo munyerondo ari ukumwaka ibikoresho by’irondo dore ko ajya gukubita Muhawenimana yari yambaye imyenda y’akazi.

Ariko ibyo avuga abaturage baturanye na Muhawenimana barabivuguruza kuko muri bo hari n’abatabaye ubwo Muhawenimana yakubitwaga n’abanyerondo babiri.

Ndihokubwayo wakubiswe agakomeretswa n’abo banyerondo, avuga ko yagiye agasanga bari kumukubita ataka abasaba terefone.

Agira ati”Nasanze Muhawenimana ari gukubitwa arimo arababwira ati ese ko natanze Mituweli mwampaye terefone yanjye ngataha.Nsanga uwo bita Nizeyima Pemba na Ceyamani (chairman) barimo baramujombagura inkoni zo mu nda, ndababwira nti nawe ceyamani uzi ibintu nk’umuntu mukuru ni wowe ukora ibintu nk’ibi ng’ibi? Ubwo ngiye kumva numva bankubise umutego nikubita hasi.Uwa mbere ankubita inkoni (Nsengimana Diridiri ariwe chairman) undi ahita ankubita iy’umutwe ahita ansatura.Uwankubise umutego nkitura hasi ni ceyamani (chairman).

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo buvuga ko umunyerondo wakubise Muhawenimana Clementine bwahise bumwambura imyenda y’irondo ndetse n’ibindi bikoresho by’irondo.Amakuru avuga ko magingo aya abo bose bamukubise bamaze gutoroka batakibarizwa muri ako gace ndetse akaba ataranahabwa terefone ye.

Ni mu gihe Muhawenimana urembye,ubu ari kwivuriza ku kigo nderabuzima aho yivuriza Kuri Mituweli ariko ko iyo agiye ku bitaro kunyura mu cyuma bakareba ku mpapuro aba afite bakabona yarakubiswe, yishyuzwa ijana ku ijana kandi ntabushobozi asanzwe afite.

Muhawenimana avuga ko inkoni n’imigeri yakubiswe byatumye agira ikibazo cyo kuva amaraso mu myanya y’ibanga
Ndihokubwayo watabaye Muhawenimana arimo akubitwa n’abanyerondo nawe yarakubiswe arakomeretswa mu mutwe

Related posts

Polisi yongeye gusohora urutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Chief Editor

Rubavu:Yafatanwe moto yari yibye nyuma yo kurangisha ngo yayitoraguye nibamuhe amafaranga

Chief Editor

Nyamagabe:Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu kigo ayobora

Chief Editor

Leave a Comment