Imikino slider

Rayon sports ishobora kuba igiye gushyirwa ku Isoko ry’imari n’imigabane

Ikipe ya Rayon Sports  igiye gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane maze abakunzi bayo babashe kuyiguramo imigabane, aho umugabane ushobora kugurwa miliyoni 8Frw.

Nyuma y’ibibazo byinshi bimaze igihe bivugwa muri Rayon Sports ikipe ifite abakunzi benshi kurusha izindi mu Rwanda, biriya bibazo bishingiye ku kudahuza mu miyoborere yayo yo hagati ya Komite nyobozi ndetse n’umuryango.

Amakuru avuga ataramezwa n’abayobozi b’iyi kipe avuga ko iki kemezo kizafatwa nyuma y’uko RGB izasaba amakipe yo mu Rwanda kuvanaho za Association ahubwo akaba amakipe ashingiye kuri Kompanyi cyangwa ku bantu runaka bafite ubuzima gatozi bugenwa n’amategeko.

Ni mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru abakunzi bayo bita Gikundiro,kugeza ubu yanditsweho abanyamurwango magana atanu(500).Bivugwa ko ari bo banyamuryango nyakuri bayo ndetse bo bemeza ko yahawe ubuzima gatozi mu mwaka wa 2013.

Ibi bivuzwe nyuma y’igihe kirekire abakunzi ba Rayon ndetse n’abakunzi b’umupira wo mu Rwanda muri rusange bibaza uko uwashaka kugura iyi kipe yabigenza.

Gusa byagiye bigarukwaho n’abantu hatandukanye bibaza niba iyi kipe yagurwa n’umushoramari ariko ko bitashoboka bitewe nuko itagira nyirayo.

Ikindi mu minsi ishize hasakaye inkuru ziguga ko igiye kugurwa n’umuherwe wo muri Turkiya ariko ubuyobozi bwayo bwarabihakanye.

Rayon Sports ni imwe mu makipe amaze igihe mu Rwanda. Yashinzwe muri Gicurasi, 1968 mu Karere ka Nyanza, ishingwa n’abantu babiri bivugwa ko harimo n’Umuzungu.

Related posts

Uko ama Fun Clubs ya Rayon sports yagabanye abakinnyi mu rwego rwo kubafasha muri iki gihe cya Covid19

Chief Editor

Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kanama ibibuga by’indege mu Rwanda bizafungurwa

Chief Editor

Inama ya CHOGM yari kuzabera mu Rwanda yasubitswe

Chief Editor

Leave a Comment