slider Ubutabera

Rusizi:Umuyobozi wa GS Muramba yatawe muri yombi akekwaho kwiba sima zagenewe kubaka ibyumba by’amashuri

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Muramba mu murenge wa Butare witwa Buregeya Theotime yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba sima zagenewe kubaka ibyumba by’amashuri y’ikigo abereye umuyobozi cya G.S Muramba.

Buregeya n’abandi bantu bane bakurikiranweho icyaha cy’ubujura bwa Sima,batawe muri yombi kuri Uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020.

Ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma y’uko bari bamaze iminsi babona abantu bajyana imifuka ya sima yagenewe kubaka amashuri mu kerekezo gihabanye n’aho amashuri ari kubakwa.

Nyuma baje kugira amakenga babibwira ubuyobozi bw’umurenge bufatanya na polisi bafata abo bakekwa.

Abafashwe bemezako Buregeya Theotime yagize uruhare mu gutwara izo sima ziva aho zapakururirwaga bazijyana kuzibika kwa Uwariya Cloudina.

Umwe mu baziteruraga wotwa,Kanyandekwe Fiacre,yemeza ko nawe yari umukozi watwaraga izo sima ziva ku modoka zijya kwa cloudina.

Ati”yarampamagaye ngo ninze mutwarire sima ndaza ndazitwara bukeye arongera ansaba ko nzivana aho ziri nkazijyana kwa Desire akampa 40,000frw nkabimuzanira.Uko niko nabigenje maze ampa amafaranga maga ane y’ibiceri ”

Uwariya Cloudina nawe yemeza neza ko ya bwiwe na Buregeya kumubikira sima ari naho zakurwaga n’abazaga kuzigura.

Ati”Njyewe nabikijwe sima udufuka icumi twa sima na Theotime Buregeya nk’umuturanyi nanjye numva ari ibisanzwe, bukeye yohereza abaza kuzireba barazitwara”.

Desire n’umwe mu baguze kuri izo sima nk,uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Butare ndetse nawe akaba abyiyemerera.

Yagize ati”si nahakana pe, naguze udufuka 2 twa sima nishyura ibihumbi 40frw nyaha abari bazizanye bayashyira Theotime.Ni uko byagenze”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare,Safari Dieudonne,yabwiye IGIRE ko bamenye amakuru ko hari abantu bari kwiba sima nyuma bahise bafatwa.Mu rwego rwo gukora iperereza na Buregeya nawe agenderamo,gusa ngo ntiyakemeza ko yayibye cyangwa atayibye.

Ati”Hari abantu twari dufite dutekereza ko bari kwiba sima bakajya kuyigurisha,mu kubabaza rero kubera ko nta gihamya twari dufite[….],abo rero baje gufatwa na RIB kugira ngo babakoreho iperereza bamenye ayo makuru.Icyaje kugaragara ni uko izina ry’uwo muyobozi naryo ryajemo,kubera gahunda y’iperereza biba ngombwa ko bose babajyanira hamwe.Ariko ntabwo nahamya ko yagurishije sima cyangwa ko atazibye birakekwa ariko ni uko byagenze”.

Gitifu Safari yavuze ko umubare wa sima bakekwaho kwiba utazwi neza kuko bagendaga bazijyana mu byiciro,bityo ngo byose bizagaragazwa n’iperereza.

Kugeza ubu Buregeya n’abo bandi bakekwaho kwiba sima,bafungiye kuri sitasiyo ya Police ya Nyakabuye mu gihe iperereza rigikorwa.

Itegeko ryo kuwa 30/08/2018 nimero 68/2018 riteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000frw) ariko itari hejuru ya miliyoni ebyiri (2,000,000frw)

 

Isaie Nshimiyimana / IGIRE. RW

Related posts

MINAGRI yeretse abahinzi uburyo bwo gutera imyumbati igatanga umusaruro ushimishije[Amafoto]

Chief Editor

Ngoma:Inzu y’ubucuruzi ifashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka n’ibiyirimo byose [AMAFOTO]

Chief Editor

Uko umunsi mukuru wa Eidil Fitr uzizihizwa ku bayisilamu basoje Ramadhan byashyizwe ahagaragara

Chief Editor

Leave a Comment