Udushya

Umurambo w’umusaza bashatse kuwujyana ku bitaro bawushyize mu modoka enye zose zanga kugenda

Umurambo w’umusaza witwa Kepha Abukusi ufite imyaka 88 y’amavuko wo mu gace ka Kakamenge,bashatse kuwujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bawushyize mu modoka enye zose zanga gutsimbura ngo zigende,ahubwo zikazima bikaba ngombwa ko bawukuramo.

Ibi byabaye ku wa mbere tariki 14 Nzeri 2020,bibera mu mudugudu wa Mukonge mu gace ka Kakamenge mu gihugu cya Kenya.

Mu masaha ya mu gitondo kuri iyo tariki, nibwo umusaza Kepha Abukusi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye,noneho umuryango we ushaka kumujyana ku bitaro kugira ngo Umurambo we ukorerwe isuzuma barebe icyo yaba yazize.

Ubwo bahamagaye imodoka yo kuwujyana ikimara kuhagera bawushyizemo, bayakije ngo bagende yanga kwaka bawukuramo. Bahamagaza indi nayo bawushyizemo umushoferi agerageje kwatsa ngo atsimbure awujyane, nayo yanga kwaka shoferi aragerageza biranga bawukuramo.

Haje imodoka ya gatatu nayo bigenda gutyo.Yewe n’iya kane nayo yanga guhaguruka bigenda nk’uko iza mbere byagenze.

Igitangaje ariko,ni uko izo modoka zose uko ari enye,bamaraga gukuramo Umurambo wa Abukusi,zigahita zaka bakongera kuwushyiramo zikazima.

Umwishywa wa Nyakwigendera,witwa Avoga Odari,yabwiye ikinyamakuru K24 Digital ko nyuma y’uko izo modoka zigize ikibazo kidasobanutse zikanga kugenda,byabasabye gusubiza Umurambo wa nyirarume mu nzu.

Ati”Twaketse ko atashakaga gutandukana natwe, ari nayo mpamvu bitashobotse ko ava mu rugo”.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera Abukusi bavuze ko byabaye ngombwa ko bakora imigenzo gakondo kugira ngo igikorwa cyo kumushyingura gishoboke kuko ibyabanje gukorwa byose byari byananiranye.

Related posts

Umukwe na nyirabukwe baguwe gitumo basambana nyuma y’amasaha make ubukwe burangiye

Chief Editor

Abageni bahagaritse ubukwe babanza gutabara umurwayi wari ukoze impanuka

Chief Editor

Umusore yafashwe asambana na nyirasenge bategekwa kogera ku karubanda bambaye ubusa

Chief Editor

Leave a Comment