November 25, 2020
Ubutabera

Gisagara:Yakatiwe n’inkiko gacaca gufungwa imyaka 30 arabura none yafashwe agerageza kwiba

Umugabo witwa Isaac Banyangiriki yafatiwe i Karama mu Murenge wa Ruhashya akekwaho ubujura, nyuma barebye neza basanga yari yarabuze ngo afungirwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yamijwe n’inkiko gacaca.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Nzeri 2020,nibwo Banyangiriki w’imyaka 50 y’amavuko yafashwe

 

Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara aho uwo mugabo akomoka, David Muhire Ntiyamira, Banyangiriki uyu ubu afite imyaka 50. Iwabo ni mu Mudugudu wa Gasambu, Akagari ka Gatoki, Umurenge wa Save.

Yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ariko ntiyagaragara ngo afungwe kuko yahise atangira kwihisha.

Yafashwe agerageza gutobora inzu ngo yibe, induru ziravuga arirukanka anasiga abamwirukanseho, ariko aza kugwa mu cyobo cyacukuwe habumbwa amatafari yo kubaka inzu.

Icyo cyobo nticyari kirekire, ariko yagwiriye imwe mu ntwaro yari yitwaje iramukomeretsa, none ubu ari mu maboko ya polisi ariko ari no kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi. Intwaro bamusanganye ni ipiki, inkota n’icyuma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Banyangiriki amaze igihe yihishe kuko atarabazwa. ubu hari gushakwa uko yajyanwa muri gereza akajya kurangiza igihano, dore ko ibikomere byo byavuwe.

Source: Kigalitoday

Related posts

Rusizi:Umuyobozi wa GS Muramba yatawe muri yombi akekwaho kwiba sima zagenewe kubaka ibyumba by’amashuri

Chief Editor

Nyaruguru:Abayobozi babiri mu myanya ikomeye mu karere batawe muri yombi

Chief Editor

Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho gushaka gutorokesha Col Tom Byabagamba

Chief Editor

Leave a Comment