November 24, 2020
Ikoranabuhanga slider

Perezida Kagame yashimye impinduka nziza mu ikoranabuhanga Broadband commission yazanye mu myaka 10 ishize igiyeho

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe n’impinduka nziza mu ikoranabuhanga zagezweho na komisiyo ishinzwe guteza imbere interinet yihuta ku isi,Broadband commission, mu myaka 10 ishize iyi komisiyo igiyeho, avuga ko yatumye ibyafatwaga nk’inzozi biba impamo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 18 Nzeri 2020 mu Nama ya Komisiyo ishinzwe guteza imbere internet yihuta ku rwego rw’Isi, ‘Broadband Commission’.

Ni inama yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 iyi komisiyo imaze, aho Umukuru w’Igihugu yishimiye uruhare rwayo mu guteza imbere internet yihuta ku Isi.

Yagize ati “Mu myaka 10 ishize ‘Broadband Commission’ yagize uruhare rufatika mu kugaragaza impinduka zizanwa no gukwirakwiza internet yihuta na telefoni zigezweho. Ibitekerezo byari bimeze nk’inzozi mu myaka 10 ishize, ubu byabaye impamo.’’

Perezida Kagame yibukije ko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu guhangana n’ibibazo Isi ifite cyane cyane icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kimaze guhungabanya ubukungu bwayo muri rusange.

Yagize ati “Imyaka 10 izakurikiraho izarangwa no gukoresha ikoranabuhanga mu kugabanya ingaruka z’icyorezo [cya Coronavirus] ndetse no kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) zitaragerwaho. Tugomba kwitegura ibibazo by’ubuzima [nk’ibyorezo] by’ahazaza. Kugeza ku burezi kuri bose ntibyagezweho kubera ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bidafitwe na bose.”

Perezida Kagame kandi yacyeje igitekerezo cy’Umuryango w’Abibumbye, cyo gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga ku batuye Isi, avuga ko ari gahunda ikwiye gushyigikirwa.

Yanaboneyeho gushima no guha ikaze ba Komiseri bashya barimo:Erik Ekudden, waturutse mu Kigo Ericsson

Filippo Grandi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR)
Lacina Koné, Smart Africa
Hyeonmo Ku, KT Corporation
Pekka Lundmark, Nokia
Ursula Owusu-Ekuful, Leta ya Ghana
Dongyu Qu, FAO
Andrew Sullivan, Internet Society
Mohammed Al-Tamimi, Leta ya Saudi Arabia
Makiko Yamada, Leta y’u Buyapani,

Perezida Kagame yashimiye kandi abitabiriye ibiganiro bose ku bitekerezo batanze mu gutegura ahazaza h’ikoranabuhanga ku Isi.

Broadband Commission yatangiye mu 2010 igamije kurushaho gufasha mu bukangurambaga bugamije gukwirakwiza internet yihuta ku Isi hose. Ifite intego y’uko mu 2025, abagera kuri 35% by’abatuye mu bihugu bikennye bazaba bagerwaho na internet yihuta, bakaba 65% mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere na 75% ku Isi hose.

Related posts

Turi mu bihugu bya mbere ku isi tugira abanzi benshi batugirira ishyari-Col Mukasa

Chief Editor

Ibyaranze tariki 14 Kamena 1994 aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zafataga Gitarama ivuko ry’itotezwa ry’Abatutsi

Chief Editor

MINAGRI yeretse abahinzi uburyo bugezweho bwo gutera imigozi y’ibijumba butanga umusaruro mwiza

Chief Editor

Leave a Comment