November 24, 2020
Udushya

Umugore yishimira ko afite amabere manini kurusha abandi kuko amwinjiriza akayabo k’amapawundi buri kwezi

Umwongerezakazi akaba umunyamideri, Leia Parker, w’imyaka 25 ukomoka ahitwa Twickenham mu majyepfo ya London, arishimira ko amabere ye manini amufasha kwinjiza ibihumbi 10 by’amapawundi ku kwezi akaba yaramaze kugaruza ayo yatanze yibagisha.

Parker ufite amabere Manini kurusha abandi mu gihugu cy’u Bwongereza, yavuze ko uyu mutungo we ari ntagereranwa kuko umufasha kubaho ndetse wanamugize icyamamare ahantu hose.

Uyu mugore wigeze kuba umukunzi w’umuzamu w’ikipe ya West Bromwich Albion Jonathan Bond,yavuze ko nubwo aya mabere amubangamira mu gutwara imodoka,kwiruka no kuryama uko ashaka,ariko yishimira ko amufasha kwinjiza amafaranga.

Yavuze ko aya mabere yamutwaye akayabo k’ibihumbi 10 by’amapawundi mu kwibagisha, kugira ngo abe manini uko abyifuza ariko yamufashije kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli aho kuri ubu yinjiza angana nayo yashoye buri kwezi.

Ati “Nibagishije amabere inshuro 5.Niyishyuriye inshuro 2 ntanga ibihumbi 10 by’amapawundi izindi nshuro nabikorewe n’abandi bantu.

Inshuro 3 nabikoreye muri UK ku bihumbi 32 by’amapawundi ariko nyuma y’aho abaganga bambwira ko batarenza ingano y’amabere nari mfite mpitamo kujya hanze.

Ubu ndakeka ko arinjye ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza.Nkwiriye kumenyera kubaho nyafite.

Nk’ubu nkunda kujya muri Gym cyane ariko sinshobora kwiruka kuko atuma mbabara cyane umugongo n’intugu.Sinashobora gutwara imodoka kubera ko amaboko yanjye atabasha kwirambura ngo agere imbere.”

Parker yavuze ko akiri muto atakundaga uko yari ananutse byatumaga bagenzi be bamwibasira ariko nyuma y’aho ku myaka 17 yatangiye kwinjira mu kumurika imideli ndetse no kuryoshya imikino y’iteramakofe bituma ava mu ishuri yiyegurira kumurika imideli.

Ku myaka 19 nibwo uyu mugore yafashe ku mafaranga yari yarizigamiye atangira kwiyongeresha amabere mu bitaro bya Bristol.

Yakomeje kuyongera cyane kugeza ubwo aciye agahigo ko kuba umugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza.

Related posts

Umukobwa yavuze uburyo yategetswe gusambana n’imbwa yo kwa nyirasenge agatwita inshuro eshatu

Chief Editor

Umugabo yagiye guca inyuma umugore we atahukana coronavirus

Chief Editor

Umugabo yashyingiranwe n’abagore batandatu ku munsi umwe [REBA AMAFOTO]

Chief Editor

Leave a Comment