November 30, 2020
Hanze

Uganda:Inyubako nini ya Kaminuza ya Makerere yibasiwe n’inkongi y’umuriro[Amafoto]

Inyubako nini ya Kaminuza ya Makerere muri Uganda inzu yiswe ‘Ivory Tower’ izwi cyane ku bize muri iriya Kaminuza n’abayituriye yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru  tariki 20 Nzeri nibwo iyi nyubako bise Ivory Tower yibasiwe n’umuriro ikaba isanzwe ariyo nini iba muri iriya Kaminuza yigeze kuba muza mbere zikomeye muri Afurika.

Ibibatsi byatangiye bisatira ahabitse inyandiko zivuga amateka ya Kaminuza ya Makerere kuva yashingwa kugeza ubu.

Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza Barnabas Nawangwe yavuze ko igitondo cyo kuri iki Cyumweru cyabaye igitondo kibi bitewe n’ibyago bagize by’isenyuka ridasobanutse ry’imwe mu nyubako Nini bafataga nk’ikimenyetso kigaragaza Kaminuza ya Makerere.

Yakomeje agira ati”Ariko turimo kwiga uburyo twahita dusana inyubako igasubira mu isura yayo y’amateka mu gihe gito gishoboka”.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane intandaro y’umuriro wibasiye iyi nyubako nini ya kaminuza ya Makerere.

Ishami rya polisi rushinzwe kurwanya inkongi ryaje guhangana nayo n’ubwo byari bigoye kubera ubukana bw’umuriro warimo kugurumana.

Gusa nyuma igikorwa cyagenze neza barahazimya.

Kuri Facebook yayo handitseho ko mbere y’uko inkongi iturika, hamwe mu hagize igisenge kiriya nzu, haridutse.

Inzu yahiye ni yo kandi irimo ibiro bya Bernabas nawangwe,umuyobozi wungirije wa Kaminuza, hakabamo, n’inzu mberabyombi yayo n’inzu y’ibitabo irimo ibyaranze iriya Kaminuza mu mateka yayo.

Kaminuza ya Makerere yashinzwe mu 1922 ariko itangira gukora nka Kaminuza mu buryo bwemewe mu 1941.

Related posts

Irak:Igisasu cyatewe ku nkambi y’ingabo za USA cyahitanye batatu abandi 12 barakomereka

Chief Editor

Burundi:Bane barimo uwahoze ari perezida kandidatire zabo ku mwanya wa perezida CENI yazanze

Chief Editor

Ubwongereza :Minisitiri w’intebe basanze arwaye Coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment