November 30, 2020
Kwibuka slider

Ngoma:Rukumberi hamaze kuboneka imibiri hafi 1600 y’abishwe muri Jenoside

Ibyumweru bisaga bine birashize ku nkengero z’ikiyaga cya mugesera mu mudugudu wa Rwamibabi mu kagari ka Ntovi umurenge wa Rukumberi, hatangiwe igikorwa cyo gushaka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakaba hamaze kuboneka iyigera ku 1597.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri igikorwa cyo gushaka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi cyakomeje hakaba hifashishijwe mashine mu rwego rwo koroshya ubutaka kugira ngo igikorwa cyo gushaka imibiri kigende neza.Muri icyo gikorwa cyo gushaka imibiri hakaba habonetse imibiri 260 iza isanga 1337 yose hamwe ikaba 1597.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse yabwiye IGIRE ko igikorwa cyakomeje imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyamekoje bakaba babonye imibiri 260.

Ati”Uyu munsi twabonye imibiri 260.Twaje kubona inyunganizi ya mashine yagiye idufasha koroshya ubutaka kugira ngo abaturage muri bwa buryo bw’umuganda nabo bitabagora.Muri rusange tumaze kubona imibiri isaga 1597 ariko igikorwa kiracyakomeje”.

Kabandana Calixte uhagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Rukumberi, avuga ko amasambu bari gukuramo imibiri,n’ubusanzwe yari ay’abagize uruhare muri Jenoside .
Ikindi kandi ngo kuba imibiri ihaboneka byatewe nuko mu 1994,aho hari za bariyeri zicirwagaho Abatutsi babaga bagiye kwihisha mu gifunzo cy’ikiyaga cya Mugesera.

Igikorwa cyo gushaka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mudugudu wa Rwamibabi mu murenge wa Rukumberi hafi y’ikiyaga cya Mugesera cyatangiye tariki 27 Kanama 2020,magingo aya hakaba hamaze kuboneka imibiri 1597 ariko igikorwa kikaba kigikomeje.

Related posts

Ubuhamya bubabaje bwa Mamashenge wagaragaye mu mashusho arira yerekana ababyeyi be bamaze kwicwa

Chief Editor

Bugesera-Ngoma:Ikiraro cya Kanyonyomba cyongeye kuba nyabagendwa ariko imodoka ntizemerewe

Chief Editor

Bifashisha ikinamico bigisha urubyiruko rufite ubumuga n’imiryango yabo ku buzima bw’imyororokere

Chief Editor

Leave a Comment