December 4, 2020
Politiki slider

Ingendo mu gihugu hose ziremewe,amashuri azafungura vuba aha

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,yemeje ko ingendo mu gihugu hose zikomeza ariko hakubahirizwa ingamba zusanzwe zo kwirida covid-19.

Ni inama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, ifatirwamo ibyemezo bikurikira birebana no kurwanya covid-19 mu Rwanda:

 

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10/09/2020.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, ariko hakiyongeraho ingamba nshya n’izahinduwe ku buryo bukurikira, na zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).

b. Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ziremewe.

d. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi ziremewe.

e. Amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

f. Abitabira Inama (meetings and conferences) ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura Inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

g. Abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (Abanyozi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima, ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Related posts

Habaye inama hagati y’u Rwanda n’u Burundi yiga ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda

Chief Editor

RURA yashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu hose[Amafoto]

Chief Editor

Bamwe mu basirikare biga i Nyakinama bariye ibinyabwoya ubwo berekanaga umuco w’iwabo

Chief Editor

Leave a Comment