December 4, 2020
Imyidagaduro

The Ben n’ibindi byamamare bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa mushiki we[Amafoto]

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben hamwe n’abantu be ba hafi by’umwihariko ibyamamare batashywe n’akababaro, nyuma y’inkuru y’incamugongo ko Kabeho Nuriat wari mushiki we kwa nyina wa wabo, yitabye Imana.

Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, ibanje gutangazwa na The Ben.

Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram ubutumwa bw’akababaro ati “Nari ndi kuri Instagram nganiriza abafana n’umuryango mu buryo bw’imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo ’Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe’. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse.”

Mu byamamare byihanganishije uyu muhanzi ku bwo kubura mushiki we harimo,umunyakenya witwa Otile Brown banakoranye indirimbo yitwa “can’t get Enough”,Jay Polly,David Bayingana,Tidjala Kabendera,Diplomat,Uncle Austin,Zizu Alpacino,n’abandi.

Uncle Austin wari umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa, yanditse ubutumwa kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe.

Ati “Uruhukire mu mahoro mushiki wanjye.”

Nyakwigendera Kabeho yari mukuru wa Fifi wabyaranye n’umuhanzi Jay Polly, ndetse babanye nk’umugabo n’umugore, baza gutandukana.

Uyu muraperi nawe yanditse agaragaza ko abuze umuntu w’agaciro, ati “Imana ikwakire mushiki wanjye Kabeho. Uruhukire mu mahoro, tubuze umuntu w’agaciro.”

Diplomate we yanditse amagambo yo mu cyarabu agira Ati:”Inna Lillah wa ina ilayihi Raajiuuna”.

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati”Kwa nyagasani niho twavuye Kandi Ni naho tuzasubira”.

Related posts

Lil Wayne yatangaje ko 53% ari umunyafurika Abanyanageria bahita bamuha ikaze ku ivuko

Chief Editor

Bruce Melodie yishimiye ko ingagi bitiranwa yibarutse umwana w’imfura

Chief Editor

Kigali:Ibitaramo bibiri bikomeye byahagaritswe ku munota wa nyuma [AMAFOTO]

Chief Editor

Leave a Comment