November 28, 2020
Udushya

Rutsiro:Moto y’umumotari yari yibwe n’umugenzi nyuma yo kumushuka yayisubijwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Manihira  yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 424W yari yibwe umumotari witwa Hafashimana Evariste w’imyaka 34. Moto yafatanwe uwitwa Bantegeye Jean Bosco.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Bantegeye na mugenzi we urimo gushakishwa bari bacuze umugambi wo kwiba Moto ya Hafashimana gusa ntibyabahira.

Ati  “Umugambi watangiye  kuwa Kane tariki ya 24 Nzeri ku manywa,  Bantegeye na mugenzi we Bazatsinda Innocent bateze abamotari babiri bisanzwe nk’abandi bagenzi bose,  umwe atega uwe undi atega undi. Bakoze ingendo uko babishakaga biza kugeraho burira, bimaze kugera nka saa mbiri z’ijoro moto imwe bayivuyeho nyirayo aragenda hasigara Hafashimana.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko kugira ngo bibe moto,  uwitwa Bazatsinda yinjiye mu nzu atishyuye Hafashimana, nuko Hafashimana yabonye atinze yinjira mu nzu kumwishyuza ariko yibagirwa gutwara urufunguzo rwa moto.  Bantegeye bari basigaranye hanze yahise yurira moto arayitwara, Hafashimana yahise asohoka asanga moto barayitwaye.

CIP Karekezi yagize ati ” Hafashimana amaze kubura moto yahise abibwira abandi bamotari bagenzi be anabibwira abapolisi batangira gushakisha abo bajura. Abapolisi bahise bakurikirana bafata Bantegeye wari utwaye iyo moto ariko mugenzi we  bari kumwe ariwe Bazatsinda yahise acika ubu arimo gushakishwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abamotari bafashije mugenzi wabo gukurikirana bariya bajura bagatanga n’amakuru. Yagiriye inama abamotari kujya bitwararika ku bagenzi batwara, amasaha babatwariye ndetse n’aho babajyanye.

Ati “Tugira inama abamotari ndetse n’abandi batwara abagenzi ku binyabiziga cyane cyane abamotari kujya bitondera abagenzi batwara. Bakirinda kugenda bwije cyane kandi bakirinda kugenda ahantu batizeye neza.”

Bantegeye yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gihango kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano  muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Related posts

Umugabo yafungiranye umutwe we mu kazu kugira ngo yirinde ingeso mbi yo kunywa itabi

Chief Editor

Abasore batatu batawe muri yombi bazira gufata ku ngufu umugore wa pasiteri w’itorero ryabo

Chief Editor

Umugore arahigwa bukwara nyuma yo gusambanya agahungu k’imyaka 10 k’umugabo basanzwe bakundana

Chief Editor

Leave a Comment