November 27, 2020
Udushya

Umudepite yahagaritswe burundu mu mirimo azira konka amabere y’umugore bari mu nama

Umudepite wo mu nteko ishangamategeko muri Arijantine witwa Juan Emilio Ameria yahagaritswe burundu mu mirimo ye nyuma y’iminsi mike ahagaritswe kongera kwitabira inama z’abadepite.

Depite Emilio yahagaritswe kuberako yagaragaye arimo yonka amabere y’umugore ubwo bari mu nama y’abadepite yabaga imbonankubone binyuze kuri internet inama yanyuraga imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu.

Uyu mudepite ufite umugore n’abana batatu, mugihe inteko ishingamategeko yaganiraga kubibazo byugarije iki gihugu, inama ikorwa hifashishijwe ikoranabunga buriwese ari murugo murwego rwo kwirinda koronavirus, uyu mugabo yaje gutungurana ubwo hazaga umugore akamwicara ku bibero nuko uyu mugabo nawe atangira kumwonka amabere ndetse bakanasomana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Juan yagize ati:“Numvise meze nabi cyane, numvaga nasohotse, numvaga ntakiri mu nama, ntabwo nigeze menyako ibyo nkora birikugaragara, amashusho yarafashwe arakwirakwizwa, ndasaba imbabazi umuryango wanjye”

Uyu mudepite yaranenzwe cyane ndetse ahita ahagarikwa kongera kwitabira inama y’abadepite muri iki gihugu, ubu bamaze gutangazako yahise yirukanwa burundu.

Related posts

Abantu batahiriwe n’umwaka wa 2020 by’umwihariko ukwezi kwa Gashyantare

Chief Editor

Umurambo w’umugore wasanzwe mu nzu y’umuhungu bakundanaga waramaze kwangirika

Chief Editor

Umugabo yatwitse umukunzi we maze umuyonga ajya kuwujugunya mu ishyamba

Chief Editor

Leave a Comment