slider Ubukungu

Musanze:Barifuza igisubizo kirambye ku mazi aturuka mu birunga akabasenyera

Hari abaturage batuye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze batewe impungenge n’amazi aturuka mu birunga cyane cyane mu gihe cy’imvura akabasenyera ,agatwara imyaka yabo ndetse rimwe na rimwe agatwara ubuzima bwabo.

Aya mazi aza igihe cy’imvura kandi akaza ari menshi cyane ku buryo atwara imyaka indi ikarengerwa adasize n’amazu y’abantu.Usibye kwibasira abatuye mu murenge wa Busogo yibasira Kandi abatuye mu mirenge nka Gitaraga na Muhoza.

Uwitwa Habineza Theophile utuye mu murenge wa Busogo mu kagali ka Sahara waganiriye na IGIRE avuga ko afite impungenge z’amazi yo mu birunga mu gihe imvura yaba yongeye kugwa.

Ati “Reba nk’ubu ukwezi kwa cyenda kwarageze ariko ntidusinzira duhora twiteguye ko isaha n’isaha imvura ishobora kugwa ikadutwarira imyaka cyangwa inzu zigasenyuka tutirengagije ko yanadutwarira ubuzima , amazi akadutwara nk’umuryango tukibaza aho twajya igihe dutunguwe.”

Aba baturage kandi bagaruka cyane ku kuba bo nta bushobozi bafite kuba bakwirinda ayo mazi kubera uburyo aba ari menshi cyane .

Habimana Patrick karake aturiye umugezi wa Rwebeya uturuka mu birunga bya Sabyinyo na Bisoke.

Ati “kugeza ubu twe ntakintu twabikoraho kuko nta bushobozi bwo kwirinda ariya mazi aturuka mu birunga duhora dutereje icyo leta itubwira ,iki kirenze ubushozi bwacu nyamara.”

Patrick akomeza avuga ko nibura ubuyobozi bubegereye bukabashakira aho kuba cyangwa se bakabafasha uburyo bwo kuyirinda kuko bahahombera.

Ati “Nk’iyo iyo mvura ije igasanga imyaka mu mirima ni ukuyiheba kandi umuntu aba yarashoyemo ntagir icyo akuramo urugero nko kugura imbuto n’ifumbire ibyo byose rero amazi arabirengera tugatangira bushya uretse n’imitungo tuhaburira kongera kubona aho kuba no gutangira ubuzima bushya biragoye kuko n’inzu zacu garasenyuka.”

Aha ni hamwe mu murenge wa Busogo aho amazi yatangiye kuzura mu myaka y’abaturage

Ku ruhande rw’akarere, kavuga ko kadafite ubushobozi bwo guhita babibonera igisubizo kirambye kuri ariya mazi ariko bafasha abaturage mu butabazi bw’ibanze ku bagezweho n’ingaruka nk’uko Nuwumuremyi Jeanine umuyobozi w’Akarere abivuga.

Yagize ati: “Mu murenge wa Busogo ndetse n’ahandi hatandukanye hegereye ibirunga haracyari ikibazo cy’ubushobozi kugira ngo dukumire amazi yangiriza abaturage,twabishyikirije inzego zidukuriye ariko buhoro buhoro bigenda bikemuka.

Naho abaturage bagize ibibazo cyane twabahaye ibibanza byo kubaka n’isakaro ndetse naho bahingaga mu kibaya cya Mugogo bangirijwe imyaka ku bufatanye n’izindi nzego z’ibishinzwe tubaha imbuto nziza z’ibirayi ubu barahinga.”

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bufite gahunda yo kwimura abahasigaye kugira ngo mu gihe batarabonera igisubizo kirambye kuri iyo migezi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Muri gicurasi 2020 mu murenge wa Busogo inzu 11 zarasenyutse burundu , hangirika imyaka yari ihinze kuri hegitare 75 mu kibaya cya Mugogo, hapfa n’amatungo magufi agera kuri 17.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine

Valantine Niwemubyeyi/IGIRE.RW

Related posts

Turi mu bihugu bya mbere ku isi tugira abanzi benshi batugirira ishyari-Col Mukasa

Chief Editor

Inshingano zacu nk’abayobozi zisaba kudatezuka mu gukora ibyo twiyemeje no gukora ibyo Abanyarwanda batwitezeho-Perezida Kagame

Chief Editor

Kiyovu Sports yarahiye ko igiye kujyana APR FC mu nkiko iyishinja kuyitwara umukinnyi

Chief Editor

Leave a Comment