December 4, 2020
Politiki slider

Ku bantu mwese mwagaragaje ishyaka ryo gukunda igihugu no kucyitangira tubakuriye ingofero-Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimiye abitangiye urugamba rwo kubohora igihugu nyuma y’igihe kinini cyarabuze amahoro n’umutekano none kikaba ari igihugu kishimiwe na buri wese yaba umunyarwanda cyangwa umunyamabanga.

Tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka ni umunsi u Rwanda n’abanyarwanda bibukaho bibuka igikorwa abana b’Abanyarwanda batangiye cy’urugamba rwo kubohora igihugu hagamijwe gusubiza abagituye uburenganzira bwabo.

Uyu munsi ufatwa nk’udasanzwe kuko ari wo igihugu kivomaho iterambere kigezeho bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza budaheza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 1 Ukwakira, Perezida Kagame, yashimye abitangiye kubohora igihugu.

Ati”Ku bantu mwese mwagaragaje ishyaka ryo gukunda igihugu no kucyitangira, mwagenze urugendo rwasaga n’urudashoboka, mwatugejeje aho turi uyu munsi ndetse tukaba tuhishimiye nk’igihugu. Tubakuriye ingofero kandi turabashimiye. Dukomereze aho.’’

 

Tariki ya 1 Ukwakira yatangirijweho ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo gufasha Abanyarwanda gutahuka.Ni nyuma y’imyaka isaga 30 bari bamaze barahejejwe mu buhungiro, kandi ubutegetsi bwariho icyo gihe bukaba bwari bwarinangiye bwanga kubacyura mu nzira y’amahoro.

Ariko ingabo za RPA zari zizi ko ziharanira ukuri zageze ku ntsinzi nyuma y’iminsi 1400 ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni. Kuva ubwo igihugu giha buri wese uburenganzira bumukwiye nk’Umunyarwanda, nta guhezwa.

Related posts

Rusizi:RIB yataye muri yombi abantu 40 bakekwaho gutera abangavu inda

Chief Editor

Sobanukirwa ubutaka bwiswe “Santimetero” bwabaye intangiriro idatsikira yo kubohora igihugu no gukomera kw’ingabo za RPA

Chief Editor

Uruhinja rw’umunsi umwe n’amasaha atandatu barusanzemo coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment