December 3, 2020
slider Uburezi

Kaminuza 17 zemerewe gusubukura amasomo harimo 6 zemerewe gukoresha uburyo bubiri mu kwiga

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari kaminuza zemerewe gusubukura amasomo muri uku kwezi hashingiwe ku igenzura ryakozwe, kaminuza esheshatu gusa akaba ari zo zizasubukura amasomo zikoresheje ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo guhura na mwarimu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko nyuma y’ingamba zagiye zifatwa mu gukumira COVID-19, byagaragaye hari amashuri agiye gusubukura amasomo haherewe ku mashuri makuru na za kaminuza 6.

Yagize ati “Dushingiye ku ngamba batugaragarije, izo ni University of Global Health Equity y’i Butaro (UGHE), African Leadership University (ALU), African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), Carnegie Mellon University, Oklahoma Christian University na Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).’’

Yakomeje ati “Izo esheshatu zifite uburyo buhamye bw’ikoranabuhanga ariko zizanakoresha uburyo bwo kujya mu ishuri, abanyeshuri bagakurikira.”

Kaminuza eshanu hazaza abari mu myaka isoza amasomo

Hari n’izindi kaminuza eshanu zizafungura hagati muri uku kwezi kwa cumi, zihereye ku banyeshuri bari mu myaka isoza amasomo, “kugira ngo abasoza bahe umwanya abandi.” Ni ukuvuga abiga mu myaka ya 3,4,5 bitewe na porogaramu bigamo.

Minisitiri Uwamariya ati “Abanyeshuri bemerewe kuza mu mashuri bigaho bakabonana n’abarimu, ariko na bwa buryo bw’ikoranabuhanga, nka UR yashyizemo ingufu cyane kuko amasomo ari ku kigero cya 90% ari mu ikoranabuhanga.”

Ati “Impamvu twatangiranye n’abanyeshuri bake ni ukugira ngo bahane intera, ariko turashaka ko mu ntangiriro baba bari mu macumbi ya kaminuza.”

Muri ayo mashuri harimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Rwanda Polytechnic (RP) hazatangira abo mu mwaka wa nyuma, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Mount Kenya University, Ishami rya Kigali.

Minisitiri Uwamariya ati “Abo bazakoresha uburyo bwombi ariko haze abiga mu myaka ya nyuma.”

Ikindi kiciro kirimo kaminuza enye abanyeshuri bazajya mu masomo bakoresheje uburyo bwo kubonana na mwarimu gusa, ari abo mu wa 3,4,5 gusa: ULK, Ruli Higher Institute of Health, UTB na University of Kigali, bahereye mu mwaka ya nyuma.

Kaminuza 2 gusa zemerewe gufungura imiryango abanyeshuri bose bakajya ku ishuri ku bahasanzwe (batakira abashya) ni ILPD na Vatel Rwanda

Minisitiri Uwamariya yavuze ko kugeza ubu hakomeje imyiteguro, ku buryo mu kwezi kwa cumi na kumwe, amashuri yisumbuye nayo azasubukura amasomo kuko ingengabihe zirimo gutunganya.

Ku itariki ya 16 Werurwe 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 ni yo yatanze ikizere ko amashuri agiye gufungurwa.

Related posts

RIB yerekanye Paul Rusesabagina ukekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba[Amafoto]

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze uburyo umubano w’u Rwanda na Uganda watumye kuyobora EAC bimugora kuruta AU

Chief Editor

Cyera kabaye Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe

Chief Editor

Leave a Comment