slider Ubukungu

Ngoma:Umuyaga uvanze n’imvura wasenyeye Abaturage wangiza na Hegitari 3 z’urutoki [Amafoto]

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma yasenye inzu,ibikoni n’ubwiherero mu tugari twa Karenge ndetse n’Ihanika,inangiza hegitari eshatu z’urutoki.

Iyi mvura itari nyinhsi yaguye hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira 2020.Gusa ngo umuyaga niwo wari mwinshi ari nawo watumye izo nzu n’ibikoni bisambuka.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko umuyaga wangirije amazu abiri,ibikoni bine n’ubwiherero bubiri mu kagari k’Ihanika n’aka Karenge.Unangirije kandi hegitari ishatu z’urutoki.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIRE ko nta mvura nyinshi yaguye ahubwo amazu n’urutoki byangiritse,byangirijwe n’umuyaga wari mwinshi.

Ati”Ntabwo imvura yari nyinshi ahubwo umuyaga niwo wari mwinshi kuko wabonaga n’insinga zizirika inzu zakutse ndetse wanareba n’uko insina zangiritse ukabona ko ari umuyaga mwinshi wahuhaga ugana mu kiyaga cya Sake (mu majyaruguru y’umurenge wa Jarama)”.

Gitifu Ndayambaje yavuze ko abasenyewe inzu,ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo mu gihe hari gutegurwa umuganda wo kububakira ndetse no gusana inzu zigaragara ko zitangiritse cyane.

Yasabye Abaturage ko mu gihe cyo kubaka bazajya bitwararika bakazirika ibisenge neza birinda ko umuyaga utaza ngo usambure inzu.

Ibyangiritse byose

Mu kagari ka Karenge umuyaga wasambuye Igikoni cy’amabati 6 cya Mukansanga utuye mu mudugudu wa Gisoko.

Ubwiherero bwari busakawe n’amabati 3 n’igikoni cy’amabati 8 bya Bugenimana Gaspard utuye mu mudugudu wa Gisoko ndetse n’ubwiherero bwari busakawe n’amabati 2 bwa Habimana Alexandre nawe utuye mu mudugudu wa Gisoko.Hasenyutse kandi inzu yari isakawe n’amabati 20 ya Habamenshi J.Bosco utuye mu mudugudu wa Karenge.

Naho mu kagali k’Ihanika mudugudu wa Kabonero, imvura yasenye igikoni cy’amabati 20 cya Ntakirutimana Silas ndetse no mu mudugudu w’Umuka hasambutse igikoni cy’amabati 10 cya Nsengiyumva Selemani.

Umuyaga wasenyeye Abaturage inzu
Wasenye ubwiherero bubiri
Umuyaga wasenye ibikoni bine by’abaturage
Umuyaga wangije hegitari eshatu z’urutoki

Related posts

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa mu rwego rwo kunamira Mkapa

Chief Editor

Ba bihemu bayogoje amabanki ntabwo bari mu bazafashwa nyuma y’icyorezo cya COVID19

Chief Editor

Bugesera:Abadafite telefone na radiyo ntibasobanukiwe neza ibimenyetso bya Covid19

Chief Editor

Leave a Comment