November 27, 2020
Hanze

USA:Aho Perezida Trump na Melania Trump banduriye covid-19 hamenyekanye

Ubutumwa bwo ku wa gatanu bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeza ko we n’umugore we banduye coronavirus, bwatumye abatuye isi bagwa mu kantu.

Mu gihe ubu Bwana Trump ari mu bitaro, hakomeje kwibazwa ukuntu we na Melania Trump banduye iyi virusi.

Ubusitani bwari bwuzuye imbaga bwa Rose Garden bwo muri White House ni bwo burimo kugarukwaho cyane.

Hari mu muhango wo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Bwana Trump yatangazaga ku mugaragaro ko agennye Amy Coney Barrett, ubogamiye ku barepubulikani, nk’umucamanza wo mu bagize urukiko rw’ikirenga wo gusimbura Ruth uheruka gupfa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko ubusanzwe bifata guhera ku minsi itanu kugeza kuri itandatu gutyo mbere yuko ibimenyetso bitangira kugaragara ku wanduye coronavirus.

Amashusho yo muri uwo muhango agaragaza bacye mu bawitabiriye ari bo bambaye agapfukamunwa. Uko intebe zari ziteye ntabwo byubahirizaga intera ya metero ebyiri hagati y’intebe imwe n’iyindi.

Bamwe barasuhuzanyaga n’intoki ndetse abandi bakanahoberana.

Ubusitani bwari bwuzuye imbaga bwa Rose Garden bwo muri White House ni bwo burimo kugarukwaho cyane

Abantu barindwi mu bagiye muri uwo muhango, ubu bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus – nubwo bwose bitazwi ahantu n’igihe bayanduriye.

Usibye Perezida Trump n’umugore we Melania, abandi banduye ni:

  • Kellyanne Conway, weguye nk’umujyanama mukuru wa Bwana Trump mu kwezi kwa munani, yemeje ku wa gatanu ko yanduye;
  • Mike Lee, senateri wo mu ishyaka ry’abarepubulikani uhagarariye leta ya Utah, yemeje kuri Twitter ko yanduye, cyo kimwe na senateri Thom Tillis wa North Carolina;
  • Kaminuza ya Notre Dame yemeje ko perezida wayo, Reverend John Jenkins, na we yanduye coronavirus;
  • Umunyamakuru utatangajwe izina wari muri uwo muhango na we yanduye coronavirus, nkuko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batara inkuru muri White House, White House Correspondents’ Association.

Trump na Madamu we babasanzemo coronavirus nyuma yuko Hope Hicks, umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gutangaza amakuru bya perezida, yanduye iyo virusi. Ntabwo we yari yitabiriye uwo muhango wo mu busitani bwa Rose Garden.

Amabwiriza y’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara asaba gusiga intera ya metero ebyiri hagati yawe n’abantu batari abo mu rugo ubamo, no gupfuka izuru ryawe n’umunwa mu gihe hari abantu bari iruhande rwawe.

Abantu babarirwa muri za mirongo barimo abadepite, abo mu miryango yabo n’abakora muri White House, bitabiriye uwo muhango wo mu busitani bwa Rose Garden.

Abanduye coronavirus muri abo, bari bicaye mu myanya y’imbere muri ubwo busitani bwari bwuzuye imbaga y’abantu.

Perezida Trump yari ahagaze iruhande rwa Amy Coney Barrett ubwo uyu mucamanza yavugaga ijambo. Madamu Barrett nta coronavirus bamusanzemo ejo ku wa gatanu, nkuko umuvugizi wa White House yabivuze.

Visi Perezida Mike Pence n’umugore we Karen na bo nta coronavirus babasanzemo. Bwana Pence yari yicaye hakurya y’inzira yo hagati y’intebe, yitegeye Madamu wa Trump.

Umucamanza mukuru William Barr yari yicaye mu murongo umwe w’intebe visi perezida yari yicayemo. Umuvugizi w’ibiro by’ubutabera by’Amerika ejo ku wa gatanu yavuze ko Bwana Barr nta coronavirus bamusanzemo.

Ibikorwa bimwe byo muri uwo muhango wabaye ku wa gatandu w’icyumweru gishize, byabereye imbere mu nzu muri White House,nkuko ifoto Umunyamakuru wa CNN ibigaragaza Kuri twitter.

Kugeza ubu muri Amerika abantu barenga miliyoni 7,3 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri icyo gihugu ibigaragaza. Ni bo ba mbere benshi ku isi.

Iki gihugu kandi gifite umubare wa mbere munini ku isi w’abo coronavirus imaze kwica, ubu muri Amerika bararenga 208,000.

Related posts

Umugabo yakatiwe gufungwa amezi atandatu azira gukororera ku mupolisi

Chief Editor

Uganda:Umunyarwanda yahembwe nk’indashyikirwa mu masomo yasojwe y’abasirikare bakuru [Amafoto]

Chief Editor

USA:Hagaragajwe ibyabaye mu minota 30 ya nyuma y’ubuzima bw’umwirabura wishwe n’abapolisi

Chief Editor

Leave a Comment