December 3, 2020
Ubuzima

Nyamasheke:Uwari umuyobozi wa CNLG muri Karongi na Rutsiro yakubiswe n’inkuba yitaba Imana

Uwitwa Twahirwa Laurent w’imyaka 40 y’amavuko wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Karongi na Rutsiro yitabye Imana akubiswe n’inkuba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020 nibwo inkuba yamukubise,imukubitira mu Mudugudu wa Winkaba, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Nyakwigendera yari murumuna wa Kamali Aimé Fabien wahoze ayobora Akarere ka Nyamasheke nk’uko Kigali today dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyo nkuba ngo yabakubise ari abantu babiri muri uwo Mudugudu wa Winkaba, bajyanwa ku bitaro bya Bushenge, Twahirwa Laurent yitaba Imana ari kuri ibyo bitaro, naho undi yakubise witwa Ahishakiye Agnes w’imyaka 25 we abaganga bakaba bari bakomeje kumwitaho ku buryo ngo atanga icyizere cyo gukira.

Related posts

RBC yasobanuye neza aho abarwayi bashya 59 ba covid-19 bakuye ubwandu bw’iki cyorezo

Chief Editor

U Rwanda rwatangaje umurwayi umwe wa coronavirus bahita baba 41

Chief Editor

RDC:Minisiteri y’ubuzima yatangaje umurwayi wa mbere wa Coronavirus(Ivuguruye)

Chief Editor

Leave a Comment