December 3, 2020
Udushya

Birababaje:Umurundikazi byavugwaga ko yapfuye yatunguye abari bagiye kumushyingura

Inkuru ibabaje ya Rukundo Noela ni ikintu cyatwigisha kutizera buri muntu ndetse ikanatwereka ko Imana ari inyembaraga ihishura ibyo tutabasha kubona byihishe mu mitima y’abantu tukabibona n’amaso yacu.

Noela Rukundo ni umugore w’umurundikazi,yaje kuba umupfakazi w’abana batanu Nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana bari mu Burundi.

Nyuma y’urupfu rw’umugabo,Noela yafashe umwanzuro wo kugenda n’abana be bakava mu gihugu berekeza muri Australia agezeyo atangira Ubundi buzima nk’umupfakazi.

Noela yagezeyo abona akazi ariko agorwa no kuvuga ururimi rw’icyongereza kuko yari azi igiswahili gusa,ubwo Noela yahaye akazi umugabo witwa Balenga Kalala yasanzeyo ko gusemura agafata ibyo yavuze mu giswahili akabishyira mu cyongereza kugira ngo abashe kumvikana na bagenzi be bakoranaga.

Noela na Kalala baje kuba inshuti magara ariko Kalala nawe yari yarapfushije umugore we ndetse n’umwana we mu ntambara zabereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu 2004 mbere y’uko yerekeza Muri Australia nk’impunzi.

Noela na Kalala ibyo kuba inshuti zisanzwe byavuyeho bigera aho bakundana birangira babanye nk’umugabo n’umugore byemewe.Guhera ubwo Kalala yafataga abana ba Noela nk’abe nta kibazo ari nabwo Noela yaje kumubyarira abana batatu bose hamwe baba babaye abana 8 mu rugo rwabo babarera hamwe.Kalala nawe yakoraga cyane kugira ngo umuryango wabo ubeho neza.

Ubuhemuka no guhinduka byakozwe na Kalala

Nyuma Noela yaje kwakira inkuru y’uko mukase wamureze Kuva akiri umwana arembye bikomeye mu gihugu cy’iwabo i Burundi bityo Noela yahise ajya i Burundi kumwitaho ngo nibiba ngombwa yitabe Imana ahari amusezereho nk’umuntu wamwitayeho akiri umwana.Gusa mu nzira yahawe amakuru ko mukase ashizemo umwuka.

Noela yageze i Burundi afata icyumba muri hoteli mbere y’uko bucya bagashyingura mukase,ubwo mbere yo kujya kuryama,Kalala(umugabo we) yaramuhamagaye ngo yumve ko ameze neza.Kalala yamubajije uko ikirere cy’ i Burundi kimeze, maze Noela amusubiza ko hashyushye.Amusaba kujya hanze gufata akayaga ubwo Noela yubaha umugabo we kuko bari basanzwe bakundana kandi amwitaho ajya hanze gufata akayaga.

Akimara kugera hanze ya Hotel,Hari umugabo waje ahita amufatiraho imbunda.Noela ashaka gutabaza ariko umugabo aramubwira ati niyaramuka ateye induru arahita amurasa amwice.Uwo mugabo yahise amubwira ngo niyinjire mu modoka amaze kuyigeramo abonamo abandi bagabo bicayemo.

Umwe muri abo bagabo yafashe ikintu agishyira mu maso ya Noela aramupfuka ku buryo atabashaga kureba, ubwo bahita bamujyana mu kizu kitabamo abantu kiri ahantu hatagera abantu.Bagezeyo bamukura mu modoka bamwicaritsa ku ntebe ndetse banayimuhambiraho.

Noela yaje kumva umwe avuze ngo bahamagare bosi,muri ako kanya nanone yumva irindi jwi ry’umuntu wamubajije icyo yakoreye umugabo we cyatuma ashaka ko yicwa.Ubwo yahise yumva atunguwe kuko umugabo we bari basanzwe babanye neza mu rugo rwabo nta kibazo.

Noela yabwiye abo bagabo ko nta muntu yigeze ahemukira ariko bamubwira ko umugabo we ashaka ko bamwica.Noela Ntabwo yabyizeye ko ari ukuri bityo yahise abita ababeshyi ariko nabo bahise bamuseka baramubwira ngo ahubwo niwe musazi.

Bamubwiye ko ari igicucu kuko atabasha kumenya ko umugabo we ashaka ko apfa,banahita bamuhishurira ko umugabo we yabahaye amafaranga mu Ugushyingo 2019 kugira ngo bamwice.Ari nabwo nyuma yaho Noela yagiye muri Afurika i Burundi muri Mutarama 2020.

Bahise bamubwira ko bagiye guhamagara bakamwumvisha umugabo wabahaye ikiraka cyo kumwica.Umuyobozi w’abo bagabo yahamaye uwabatumye ahita yongeza ijwi rya telefone maze abwira uwo muntu ko bamufashe ariko Noela atungurwa no kumva ari ijwi ry’umugabo we ababwira ko bagomba kumwica.Iryo jwi Kandi ryasaga neza n’iryamusabye gusohoka muri hotel akajya hanze gufata akayaga mbere yo kuryama ari naho bahise bamushimota.

Noela yahise yumva ubwoba bumutashye umutima atekereza ko ubuzima bwe Birangiye ariko ku bw’amahirwe yumvise abamushimuse bamubwiye ngo ntagire ubwoba kuko batica Abagore n’abana.

Nyuma bakomeje kubwira Kalala ko yongera amafaranga kugira ngo bice Noela nk’uko yabibasabye ubwo ahita yohereza andi mafaranga yiyongera kuyo yari yarabahaye.

Ubwo mu bamaranye Noela iminsi ibiri bamufunze,bahisemo kumurekura ngo yigendere.ubwo bamusohoye Muri icyo kizu bamushyira mu modoka bamuha buri kimwe cyose kizamufasha kujyana umugabo we mu butabera harimo na memory card, bageze mu muhanda bamukura mu modoka baragenda asigara aho.Bumuha amasaha 80 yo kuba yavuye mu gihugu.

Musaza wa Noela nawe yari yashobowe ahamagara muramu we Kalala ahita amwoherereza amafaranga kugira ngo ajye gutanga ikirego Kuri polisi ko Noela yabuze.
Noela yaje gufata urugendo ava i Burundi yerekeza i Melbourne muri Australia aho yari atuye ariko agezeyo akomeza kwigisha umugabo we ngo atamubona.

Noela ibyamubayeho yabibwiye Pasitori wabo ariko ananirwa kubyiyumvisha kuko yari asanzwe azi Kalala ko ari umugabo mwiza utarangwa n’ubugome ariko Noela amusaba ko atazagira uwo abibwira.Uyu mupasiteri niwe wanamufashije kugaruka muri Australia avuye i Burundi kuko nta mafaranga yari afite.

Yatunguye abari bagiye kumushyingura

Kalala yari yarasakaje amakuru hose mu nshuti n’abavandimwe ko Noela yitabye Imana azize impanuka bityo bamuha imfashanyo y’amafaranga yo kumuyagira kuko yapfushije umugore.
Ku munsi wo gushyingura,Noela yafashe umwanzuro wo kuva mu bwihisho akagenda agatamaza umugabo we.Muri icyo gihe umugabo we yari yicaye hanze n’abandi bantu bategereje abandi basigaye ngo batangire gushyingura.

Cyera kabaye,Noela yaraje akimara Kuva mu modoka ubwo umugabo we yahise atungurwa amubonye ayisohotsemo ariko atekereza ko atari umugore we abonye ahubwo ari umuzimu.Ubwo Noela arakomeza agenda yegera ku nzu.

Kalala agikubita amaso Noela Yafashwe n’ikimwaro,avuza urusaku atangira no kumusaba imbabazi,ariko ibyo yavuga byose yabyimye amatwi ahubwo yahise ahamagara polisi ifata Kalala imukura mu bantu bari bitabiriye umuhango wo gushyingura.

Iminsi yakurikiyeho Kalala afunze,Noela yagize amahirwe yo kuhamagara,ubwo Kalala yamubwiye ko yabikoze kubera ishyari.Yamubwiye Kandi ko akimara kugenda iwabo i Burundi yatekerezaga ko yisangiye abandi bagabo atagiye gutaba abo mu rugo iwabo ari nayo mpamvu yahoreje abamwica.

Noela yakundaga umugabo we Kalala ndetse yagiye akunda kumubabarira ku makosa yose yagiye amukorera ariko Noela yavuze ko ibyo yamukoreye byarenze umurongo w’imbabazi nta kongera kumubabarira ukundi.

Nyuma Kalala yagejejwe imbere y’urukiko ariko ahakana ibyo ashinjwa byose Noela,akavuga ko atigeze ababaza umugore we ngo amugambanire bene ako kagene.Ariko Noela mu rukiko yahise atanga ijwi rya Kalala yavuganye n’abo bagabo yari yohereje Kuri hoteli i Burundi ngo bamwice ndetse azana n’ibindi bimenyetso byose abo bagabo bamuhaye byemeza neza ko batumwe na Kalala.

Kalala akimara kumva byose,yahise avuga ko byose yabikoreshejwe n’imyuka mibi yamwinjiye bigatuma atekereza kwicisha umugore we.Ubwo yahise akatirwa imyaka 9 y’igifungo.
Noela avuga ko atabasha kurera abana 8 wenyine ariko Kandi akavuga ko atabasha kubana n’umuntu wagerageje kohereza abicanyi ngo bamwice.

Related posts

Umukwe na nyirabukwe baguwe gitumo basambana nyuma y’amasaha make ubukwe burangiye

Chief Editor

Birababaje:Umugabo yateye inda umukobwa we w’imyaka 15 kugira ngo amurinde undi wakumva uburyohe bwe  

Chief Editor

Kenya:Imfungwa z’abagore zasabye Leta kuzireka zigakora imibonano mpuzabitsina

Chief Editor

Leave a Comment