November 28, 2020
Politiki slider

Babyeyi..muri Igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ‘ngobyi yo kwishakamo ibisubizo-Madamu Jeannette Kagame

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abageze mu zabukuru aribo shingiro ry’ibyishimo by’u Rwanda anasaba buri wese kubabera urumuri muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2020,mu butumwa yageneye abageze mu zabukuru mu gihe hasozwa icyumweru cyahariwe n’ubundi abasheshe akanguhe.

Icyumweru cyatangiye ku wa 29 Nzeri 2020, cyahariwe abageze mu zabukuru kirangwa n’ibikorwa bitandukanye.

Mu Rwanda ukaba wizihijwe uyu munsi mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuru.”

Ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abageze mu zabukuru yagize ati”Babyeyi muri isooko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda bityo bagaharanira kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema.Muri Igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ‘ngobyi yo kwishakamo ibisubizo’.

Muri ibi bihe bikomeye bya #COVID19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza…”

Ubusanzwe ku wa 1 Ukwakira buri mwaka, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.

U Rwanda rukaba rwizihije uyu munsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru hazirikanwa uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo no kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abakuze.

Umuryango AVEGA AGAHOZO nk’umwe mu bafatanyabikorwa wateguye uyu munsi, wateguye ibikorwa by’ubukangurambaga bizanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook guhera ku wa 2-6 Ukwakira 2020 hagamijwe gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru by’umwihariko abari muri icyo cyiciro batishoboye.

Related posts

Gasabo:Mudugudu na mutekano we batawe muri yombi bazira ibyagenewe abatishoboye mu gihe cya covid19

Chief Editor

Gisagara:Gahunda ya ‘tekana urishingiwe muhinzi’ yatumye abahinzi bishyurwa ayasaga miliyoni 13 y’imyaka yangiritse

Chief Editor

Uko Félicien Kabuga yafashwe ku bufatanye bw’ibihugu icyenda na Polisi mpuzamahanga

Chief Editor

Leave a Comment