November 27, 2020
slider Ubuzima

Menya byinshi ku cyumba cy’umukobwa n’umumaro wacyo mu kurwanya inda zitateganijwe

Kwigisha abangavu ibijyanye n’imihango ni bumwe mu buryo bw’imbarutso ku kuganira hakiri kare ku buzima bw’imyororokere no gufasha kwirinda bimwe mu bibazo abakobwa bahura nabyo nk’inda zitateganijwe.

Iki cyumba cy’umukobwa kizajya kifashishwa mu gihe umwana w’umukobwa yagiye mu mihango ari kw’ishuri gikoreshwe mu kwisukura ndetse no kuharukira mu gihe afite ububabare bukomeye bimufashe gukurikira amasomo neza adasibye ishuri cyangwa ngo ahagarike amasomo atashye mu gihe bimubayeho bitunguranye.

Umwana w’umukobwa w’ myaka 15 Furaha Benitha wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda aratubwira imbogamizi yahuye nazo ubwo yajyaga mu mihango ku nshuro ya mbere, uburyo byamugoye ndetse yamaze iminsi 10 asiba ishuri kubera ibyamubayeho.

Agira ati “ umunsi wa mbere nagiye mu mihango narindi mu ishuri ndiyanduza abandi bana baranseka ,barankwena, baranshungera harimo n’abahungu .Icyo gihe narababaye cyane numva sinzagaruka ku ishuri ndarindira imihango irashira ngo bitazongera kumbaho ndetse na nyuma yaho ngira ipfunwe ryo kugaruka kuko numvaga narasebye.Nagarutse nyuma y’iminsi 10 ariko aho icyumba cy’umukobwa cyaziye iyo umwana agize ikibazo ku ishuri bamutwara muri kiriya cyumba umwarimu akagufasha ukitunganya ugasubira mu ishuri ntakibazo ugakomeza amasomo.”

Iki cyumba kiba kirimo ibikoresho byose nkenerwa mu isuku y’umukobwa uri mu mihango

Uwamurera Claudia umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Kigarama nawe agaragaza ibibazo bahuraga nabyo icyo cyumba kitaraza,ndetse n’icyo kizabafasha mu myigishirize yabo.

Yagize ati “Mbere twahuraga n’ikibazo cy’abana b’abakobwa bajyaga mu mihango tukabura uko tubafasha ntanibikoresho dufite by’isuku byo kwifashisha igihe umwana agusabye kumufasha cyangwa bimubayeho mu masomo hagati, bikaba ngombwa ko ataha rimwe na rimwe ntanagaruke kwiga cyane cyane bikagorana kurushaho iyo ari ubwa mbere ayigiyemo.Ariko ubu uhita umujyana mu cyumba ukamufasha yaba ababara akaba aryamye ku buriri yamara ku mera neza akagaruka akiga”.

Iki cyumba ntigihagije gusa kugira ngo umubare w’ abana b’abakobwa bava mu ishuri ugabanuke bityo abarezi,ababyeyi n’abandi bantu bose barasabwa kuganiriza abana ibyerekeye imihindagurikire y’ubuzima bwabo bakiri bato bagakura bazi ko igihe nikigera bazajya mu mihango kugira ngo bitazajya bibaho bibatunguye.Ikindi kandi hakavaho ibihuha n’amakuru mabi urubyiruko ruba rufite ku buzima bw’imyororokere ashobobora kubashora mu ngeso mbi ndetse no gufata imiti ishobora kubagiraho ingaruka kubera kutamenya.

Muri iki cyumba haba harimo uburiri umukobwa aryamishwaho iyo ari kubabara mu gihe cy’imihango yakoroherwa akongera agasubira mu ishuri

Dr.William Namanya,Ubwo yari akiri umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo yashimangiye neza ko icyi cyumba iyo gikoreshejwe neza gitanga umusaruro ugaragara, ku buryo abantu batazongera kubona ko kujya mu mihango atari ikibazo ko ahubwo ari ikimenyetso kigaragaza ko umuntu ari muzima kandi bidakwiye kuba impamvu yo guhagarika ishuri cyangwa imirimo ngo ni uko wayigiyemo cyane cyane ku bana bacikiriza amashuri.

Ati“Dukwiye kumva ko imihango ari ikintu gisanzwe atari uburwayi.Umwana ntiyarakwiye gusiba ishuri cyangwa imirimo kubera ko yayigiyemo.Kwita ku isuku mu mihango bikwiye koroha ku buryo ugize icyo kibazo yabona uburyo bworoshye bwo kwisukura aho ari hose cyane cyane mu mashuri.Iki cyumba nibyiza kugira ngo tubyumve tugikoreshe ,umwana w’umukobwa amnye uko yita ku isuku ye muri icyo gihe.

Zimwe mu nyungu zo kwita ku isuku mu gihe ari mu mihango nuko ntakimutangira ndetse bikamufasha gukomeza ibyo arimo byose yaba amasomo cyangwa imirimo nta kirogoya kandi bifasha kwirinda indwara zifata mu myanya ndangagitsina nimuri urwo rwego rero dusaba ababyeyi abarezi n’abandi bose kubiganiriza abana babakobwa bakiri bato bakatinyura mbere yuko bibabaho ngo bibatere ibibazo.

Ku wa 30 Gicurasi 2019 Mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda,Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na SHE (Sustainable Health Enterprises) yifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku isuku y’umukobwa mu gihe cy’imihango, hatashywe icyumba cy’umukobwa kizajya kifashijwa mu gihe umukobwa ari mu mihango mu rwego rwo kwimakaza isuku no gusobanukirwa ku buzima bw’imyororokere.

Ubushakatsi bwakozwe na UNESCO mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda abakobwa 10 bagiye mu mihango umwe agomba kusiba ishuri ,ugereranyije mu mwaka afitemo iminsi 52 yo gusiba ishuri bamwe bikabaviramo no kurivamo burundu niyo mpamvu niyo mpamvu ubu bukangurambaga buzakomeza mu gihugu hose mu kugeza mu bigo bitandukanye iki cyumba kibamo ibikoresho by’isuku harimo impamuro z’isuku (papier hygienique),aho kogera,udukoresho tw’isuku (cotex),imyenda y’imbere (amakariso),umwenda wo kwihanaguza(Essuie- mains) ,amavuta n’ibindi bikoresho by’isuku.

 

NIWEMUBYEYI Valentine/IGIRE.RW

Related posts

Ujye usengera uwo mwashakanye mu gitondo, ku manywa na nimugoroba-Madamu Jeannette Kagame

Chief Editor

Umuzunguzayi yaje ku rutonde rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo

Chief Editor

Bwa mbere mu Rwanda habonetse umubare munini w’abakize covid-19 mu gihe abanduye uyu munsi ari 22

Chief Editor

Leave a Comment