slider Ubuhinzi

Rwamagana:Abahinzi bemeza ko kuvanga ibihingwa byinshi mu murima umwe ari ukwihemukira

Hari abahinzi mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana bavuga ko ibyo bakoraga mbere byo gutera imbuto nyinshi mu murima umwe, basanze ari ukwihombya bakaba basigaye bahinga igihingwa kimwe mu murima bigatuma basigaye babona umusaruro mwiza ugereranyije na mbere bakivanga ibihingwa.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na bamwe mu bahinzi ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2021A mu gishanga cyitwa ku Matafari kiri hagati y’umurege wa Musha n’uwa Gahengeri mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020.

Ni mu gihe cyera abahinzi batitaga ku kuba batera imbuto nyinshi mu murima umwe aho bashoboraga kuba bafata umurima w’ibishyimbo bakavangamo ibigori,soya n’ibihwagari,ibyo bikaba byatuma imyaka itisanzura ngo ibe yakera neza itange umusaruro nk’uko bikwiye.

Gusa bamwe mu bahinzi baganiriye na IGIRE bo mu murenge wa Musha bavuga ko inyungu yo guhinga igihingwa kimwe mu murima,bamaze kuyibona kuko aho mbere bahingaga ibihingwa bivanze nta musaruro babonaga bagereranyije n’ubu bahinga igihingwa kimwe.

Uwitwa Nsabimana Aroni wo mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Nyakabanda avuga ko guhinga ibihingwa byinshi mu murima no guhinga igihingwa kimwe,bitandukanye cyane mu gutanga umusaruro.

Ati”Ntabwo wabigereranya birahabanye kuko biriya bintu byo guhinga imbuto imwe kandi igaterwa neza ku murongo iratanga umusaruro uhagije rwose.Kiriya gihingwa cy’ibigori n’ikintu nsanzwe nanakora niyo batakirirwa babidushishikariza kuko ni ibintu bidufitiye akamaro cyane”.

Mugenzi we witwa Musanabera Ruth akomeza avuga ko mbere yajyaga afata ibigori akabivanga mu murima w’ibishyimbo ariko nta kibikora kandi yabonye inyungu yabyo bityo agasaba bagenzi bakibivanga kubireka.

Ati”Kubera ko nanjye najyaga mbihinga mbivangavanze mu bishyimbo,ariko ubu ngubu aho mbihingira byonyine niho mbona umusaruro nkarya ngasagurira n’isoko.Abantu bakibivanga bari bakwiye kubireka kuko nta nyungu irimo”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumvunyi Radjabu asaba abahinzi batarakangukira guhinga igihingwa kimwe mu murima, kujya babikora kuko binafasha ubuyobozi kubashakira isoko ry’umusaruro wabo.

Ati”Icyo tubasaba (abahinzi) ni uguhinga vuba kugira ngo imvura niramuka ibaye nkeya kuko twatinze guhinga,bitazabagiraho ingaruka.Icya kabiri tubashishikariza ni uguhinga mu buryo bumwe bagahinga igihingwa aho guhinga ibihingwa bitandukanye kugira ngo tujye tubona ibidutunga bihagije kuko hari aho ujya ugasanga rimwe na rimwe abaturage bahinze akarima gatoya hano ibishyimbo,ibigori,amashu n’ibindi.Turabasaba guhinga igihingwa kimwe ku butaka buhuje bikazadufasha kugira umusaruro uhangije ariko bikadufasha nanone kubashakira isoko kuko baba bahingiye rimwe kandi bagahinga igihingwa kimwe ahantu hanini”.

Ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga mu karere ka Rwamagana ni mu gishanga cyo ku Matafari,gifite hegitari 15 kikaba gisanzwe gihingwamo n’abanyamuryango ba koperative y’abahinzi yitwa Twigiremuhinzi Musha igizwe n’abanyamuryango 137.Aha hakaba hatewe imbuto y’ibigori by’indobanure.

Nsabimana Aroni avuga ko yatandukanye no kuvanga ibihingwa byinshi mu murima umwe
Mu gishanga cyo ku Matafari kiri hagati y’umurenge wa Musha n’uwa Gahengeri niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2021A
Abayobozi hatandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2021 mu gishanga cyo ku Matafari haterwa ibigori by’imbuto z’indobanure
Umutoni Jeanne(iburyo),umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije nawe yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2021A
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu asaba abahinzi kureka kujya bavanga ibihingwa bakitabira guhinga igihingwa kimwe mu murima

Related posts

Kigali City stakeholders join efforts for sustainable security

admin

Kayonza: Churches called on to fight crimes, GBV

admin

Winnie Mandela is dead at 81

admin

Leave a Comment