slider Ubuhinzi

Kirehe:Batunguwe no kubona abayobozi baje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo gutera ibigori

Abaturage batuye mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe bavuga ko batunguwe no kubona abayobozi mu nzego zitandukanye baje kwifatanya nabo mu gikorwa ccyo gutera ibigori ibintu bavuga ko byerekana itandukaniro rinini riri hagati y’abayobozi b’ubu n’abayobozi ba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ni bimwe mu byo bavuze mu cyumweru gishize tariki 2 Ukwakira 2020 ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2021A mu kagari ka Nyarutunga mu murenge wa Nyarubuye,nyuma y’uko bari babonye abayobozi batandukanye baje kwifatanya nabo gutera ibigori.Kuri bo byabaye nko kubonekerwa nk’uko bamwe muri bo babitangarije IGIRE.

Uwitwa Kamana Theogene yavuze ko mu bihe bya cyera nta muyobozi wamenyaga ko abahinzi bejeje cyangwa barumbije kuko atabashaga kubageraho aho bahinga mu byaro.

Ati”Biratandukanye cyane kubera ko ubuyobozi bwa cyera nta nubwo bwamenyaga aho abaturage bahinga.Hari igihe abaturage bahingaga ariko bakeza batakeza nta nubwo iyo nkuru yamenyekanaga”.

Munyehirwe Elisee avuga ko cyera nta muyobozi wavaga ku cyahoze kitwa komine ngo agere mu cyaro gufatanya n’abaturage mu gikorwa cyo guhinga.

Ati”Mbere ntabwo byabagaho.Ntabwo twigeraga tubona aho Meya w’akarere amanuka agasabana n’abaturage mu rwego rwo gufatanya mu buhinzi bwa kijyamber.Mbere wasangaga umuyobozi yicara ku karere icyahoze kitwa komine ariko ubu biba bigaragara ko ari ubuyobozi bwiza bwegerejwe abaturage”.

Aba baturage basanga ihame ryo kwegereza ubuyobozi abaturage ryarashyizwemo imbaraga kuko babasha kubona abayobozi hafi yabo mu bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko ubuyobozi bwiza ari ubushyira imbere inyungu z’abaturage bityo ngo niyo mpamvu bafatanya muri bimwe mu bikorwa Bizana iterambere n’imibereho myiza mu baturage.

Ati”Natwe uyu murimo w’ubuhinzi twakuze tuwukora ariko nanone ntitwakitandukanya n’abo dushinzwe kubana nabo mu bikorwa byose.Ubuyobozi bwacu ni ubuyobozi bushyira imbere umuturage n’inyungu ze.Tudafite abaturage amazina dufite ntacyo yaba atumariye.Turi abayobozi kuko dufite abo tuyobora ariko kuba umuyobozi ni ugutanga urugero rwiza,ni ugufatanya nabo,ni ugushaka iterambere ry’abaturage.

Iyo twaje rero ni ukugira ngo abaturage bacu batere imbere mu bukungu.Ni ukubafasha ,ni ugufatanya mu bukangurambaga,iyo dufata isuka, iyo duhinga,ni ukwigisha kuko kuyobora abaturage bakennye nabyo ni ikibazo,kuyobora abaturage babayeho neza ni byiza.Niyo mpamvu rero tugomba gufatanya nabo”.

Ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga mu kagari ka Nyarutunga mu murenge wa Nyarubuye hatewe ibigori ku buso bungana na hegitari 15.Ni mu gihe gutegura imirima yo guteramo imbuto muri aka karere bigeze ku kigero cya 99%.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe  Muzungu Gerald arimo guca ibyeso byo gushyiramo imbuto
Abayobozi batandukanye baje kwifatanya n’abaturage gutera ibigori
Ahatewe ibigori by’indobanure mu kagari ka Nyarutunga umurenge wa Nyarubuye hangana na hegitari 15

Related posts

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’umwenda wa miliyari zisaga 17 Leta ifitiye abaturag

admin

Uganda:Urukiko rwa gisirikare rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Chief Editor

No sustainable development in a corrupted environment

admin

Leave a Comment