Abana slider

Sinzi ko ibi twabibonera inyito…ni amahano-Madamu Jeannette Kagame avuga ku mibare izamuka cyane y’abana baterwa inda bakiri bato

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko hasuzumwa niba icyaha cyo gusambanya abana cyashyirwa mu byaha bidasaza kuko nubwo amategeko agihana yakajijwe, cyiyongera bikabije ku buryo abana bagera kuri 20.5% bari munsi y’imyaka 11 baterwa inda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2020 mu butumwa yatanze mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana.

Ni ubutumwa bwahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urebye imbaraga zishyirwa mu kurwanya iki cyaha cyo guhohotera abana, bitera umuntu kugerageza gushakisha impamvu muzi ituma kidacika burundu, bikanashimangira ko umuntu ari mugari koko.

Ati “Iyo urebye usanga duhora dutungurwa n’ibyo umuntu yakoze, rimwe na rimwe ubwenge n’imibanire y’abantu bigatuma tutabyemera cyangwa tutabyiyumvisha. Kumva ko umubyeyi, umuvandimwe cyangwa umurezi yakoze icyaha cyo guhohotera umwana, wibaza aho dukwiye kugarira ngo turinde umwana bihagije.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari ubwo usanga uwahohotewe agira ipfunwe ryo kugira uwo yatabaza, rimwe na rimwe ababonye icyaha gikorwa bakagihishira kubera isano bafitanye, cyangwa ubundi bubasha uwagikoze abafite.

Yakomeje ati “Ndagira ngo twongere twibaze tuti ‘iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari ikibazo twisangije twenyine nk’u Rwanda?’ Ese ko amategeko ahari, habura iki? Ese ni ubumenyi n’amakuru bidahagije bihabwa umuryango ngo ubashe kwirinda?”

Yavuze ko bibabaje kubona ubushakashatsi bugaragaza ko 20.5% by’abana baterwa inda baba bafite munsi y’imyaka 11, ndetse uretse abakobwa, n’abana b’abahungu bakaba bahohoterwa.

Yakomeje ati “Sinzi ko ibi twabibonera inyito, ariko ntibikwiye, ni amahano.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagabo kugira uruhare rukomeye by’umwihariko mu kurandura iki kibazo, yibutsa ababyeyi kongera umwanya wo kuganira n’abana, buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi n’umurinzi “w’abo bato bacu.”

Yibukije ababyeyi ko kugira umwana inshuti aribyo bizatuma n’iyo hari icyamubayeho bimworohera kubivuga, anashishikariza abana kugira amakenga, bakirinda abashobora gutuma bahura n’ingaruka bazahangana nazo ubuzima bwose.

Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zifasha abahohotewe kurushaho kunoza uburyo bikorwa, ngo bahabwe serivisi zikomatanyije kandi ntihagire usigara inyuma, hitawe cyane ku bafite intege nke kurusha abandi, abafite ubumuga n’abo bibarutse.

Related posts

U Rwanda rworoheje ingamba zikomeye zo kwirinda Covid19 harimo iy’ingendo zafunguwe

Chief Editor

Ese Gen Tumukunde wari soma mbike wa Museveni yafatanyije na RNC mu byakorewe Abanyarwanda muri Uganda?

Chief Editor

Charles Ntahontuye wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi

Chief Editor

Leave a Comment