Imyidagaduro

Hamisa Mabetto yahishuye uburyo Diamond yamuteye inda gatatu igihe yabanaga n’umugore we Zari Hassan

Umunyamideli wo mu gihugu cya Tanzania Hamisa Mobetto yatangaje mu buryo butunguranye ukuntu umuhanzi akaba n’icyamamare mu muziki wa Bongo muri Tanzania, Diamond Platnumz, baryamanaga mu gihe yari yarashakanye na Zari Hassan bigera n’aho amutera inda inshuro eshatu.

Mobetto ariko yatangaje ko muri izo nda eshatu yatewe na Diamond,ebyiri zavuyemo mbere yo kubona umuhungu wabo bafitanye.

Diamond na Mobetto babyaranye umwana w’umuhungu, Dylan Nasseb, muri Kanama 2017 batarashyingiranywe. Muri icyo gihe, Diamond yari afitanye umubano na Zari, wabaga muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo kubona umwana wabo, Mobetto na Diamond bagize ikibazo cyo kutumvikana maze igihe kimwe umunyamideli ugenda ahatirwa kujya Diamond mu rukiko kugira ngo amufashe kurera umwana.

Vuba aha, mu kiganiro kuri radiyo, Mabetto yabajijwe niba Diamond yarigeze asaba ikizamini cya ADN kugira ngo amenye niba koko umuhungu ari uwe.

Ati”Ndatekereza ko umuntu wizera neza adashidikanya ko umwana ashobora kuba cyangwa atari uwa Diamond kubera ko mbere y’uko ntwita inda ya Dylan,natwise inshuro eshatu zose ariko ku bw’amahirwe make nazikuyemo”.

Igihe amakuru yavugaga ko Mobetto yari ategereje umwana wa Diamond, umustar wa bongo flava yahise yihutira kubihakana agerageza gutuma ubukwe bwe na Zari budapfa.

Gusa amaherezo yaje guca inyuma Zari atera inda Mabetto ariko nyuma asezerera Mabetto n’umwana.

Nyuma y’uko ubukwe bubaye bwa Zari na Diamond,bamaranye imyaka ine ariko nyuma baza gushwana ku munsi w’abakundana mu 2018.

Related posts

Bruce Melodie yishimiye ko ingagi bitiranwa yibarutse umwana w’imfura

Chief Editor

Ibyabaye kuri bagenzi be muri Tough Gangs byatumye umuraperi Bulldog yakira agakiza

Chief Editor

The Ben n’ibindi byamamare bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa mushiki we[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment