Udushya

Pasiteri yategetse Abagore n’abakobwa mu rusengero kwiyambura maze abogosha ku myanya yabo y’ibanga[Amafoto]

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana akomeje kwibazwaho na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yuko ategetse abagore n’abakobwa basengeraga mu rusengero rwe kumwegera bagakuramo amakariso yarangiza akabogosha ku bitsina byabo.

Iyi nkuru dukesha Zwnews,ivuga ko uyu mupasiteri wafashwe amashusho ari gukora ku bitsina by’aba bagore akabogosha,urusengero rwe rwari rurimo icyapa cyanditseho ngo “Iminsi 3 y’imbaraga zidasanzwe mu kweza[kuhagira].”

Mu mashusho,uyu mupasiteri yasabye abagore bose bari baje mu iteraniro rye ko ugiye kumwegera wese agomba gukuramo umwenda w’imbere [ ikariso] hanyuma akemerera ikiganze cye kumwogosha ku gitsina cye.

Ubwo uyu mupasiteri yabaga ari kogosha aba bagore,mugenzi we muto yari afite akantu ko gushyiramo ibyo uyu mupasiteri yabaga yogoshe kugira ngo bitagwa hasi.

Uyu mupasiteri yaje kugira umujinya ubwo bamwe mu bayoboke be banengaga imbaraga ze zamutegetse kogosha abagore ku myanya y’ibanga yabo.Yavuze ko abavuga ko adakomora imbaraga ku mana ari ibigoryi.

Uyu mupasiteri yagiraga ati “Ubwo ndakomoka ku mana ubwo nkomoka kuri ba nyoko?,imana impamagara mwari muhari?.Ubu bujiji ni bwoko ki?.”

Abantu benshi bibajije kuri ibi bintu aho bavuze ko iyi ishobora kuba ari filimi abandi bavuga ko abagore bemeye ko uyu mupasiteri abogosha ari injiji.

Benshi bahise basaba leta ya Ghana guha umurongo ngenderwaho amadini kuko ngo abapasiteri bakomeje gukora ibikorwa by’urukozasoni.

Uyu mupasiteri abonye ko ibintu byakomeye yavuze ko iyi ari filimi yakinishaga ndetse amashusho yagiye hanze ari ayifashishijwe mu gukinisha muri iyi TV Series.

Yavuze ko iyi filimi yakoze igamije gushyira hanze uburyarya bwa bamwe mu bapasiteri bo muri Ghana.

Yasabye abanya Ghana kutamwibasira ko yakoze filimi imeze gutyo ahubwo ngo ashaka kurokora ubugingo bwabo bakareka gukurikira abapasiteri ba baringa.

Related posts

Umukobwa yagiye ibirometero 210 ajya kureba umugabo bamenyaniye kuri Fecebook asambanywa n’abagabo batatu

Chief Editor

Birababaje:Umurundikazi byavugwaga ko yapfuye yatunguye abari bagiye kumushyingura

Chief Editor

Umurambo w’umugore wasanzwe mu nzu y’umuhungu bakundanaga waramaze kwangirika

Chief Editor

Leave a Comment