slider Ubutabera

Operasiyo y’ifatwa rya Nshimiyimana umaze ibyumweru ashakishwa nyuma yo gukekwaho kwica umugore we

  • Nshimiyimana yafatiwe aho yihishahishaga
  • Intandaro yo kuburirwa irengero kuri Nshimiyimana Emmanuel
  • Imyotso na telefone byabaye izingiro ryo kumufata

Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma yatawe muri yombi nyuma yo gushakishwa igihe kitari gito acyekwaho kwica umugore we w’isezerano agahita aburirwa irengero akaza gutahurwa ko yihishe mu karere ka Kayonza.

Nshimiyimana yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020 afatirwa aho yihishahishaga mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari k’Isangano, Umudugudu wa Kanyinya akaba yari amaze ibyumweru bibiri ashakishwa.

Ibi byemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB,mu butumwa rwacishije kuri twitter bugira buti”RIB irabamenyesha ko Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka yafashwe ku gicamunsi cy’uyu munsi”.

Intandaro yo kuburirwa irengero kuri Nshimiyimana Emmanuel

Mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 3 Ukwakira 2020 nibwo Nshimiyimana yishe umugore we Ntabahuzimana Hirariya w’imyaka 30, agahita acika, ku buryo hahise hakurikiraho igikorwa cyo kumushakisha.Gusa icyo yakoresheje amwica na cyo kiracyakorwaho iperereza gusa harakekwa umuhoro.

Nyakwigendera Ntabahuzimana Hirariya ngo yari umugore w’isezerano wa Nshimiyimana Emmanuel, ngo bakaba barahoze batuye i Rukumberi, nyuma baza kwimukira mu Karere ka Kirehe.Nyuma Nshimiyimana yataye nyakwigendera mu karere ka Kirehe amusigira abana batatu agaruka i Rukumberi ahashaka undi mugore.

Abo bana batatu Nshimiyimana yatanye Nyakwigendera mu karere ka Kirehe ngo yari yarababyaranye n’abandi bagore dore ko nyakwigendera batari babyarana umwana.

Nyuma byabaye ngombwa ko uwo mugore w’isezerano(nyakwigendera Hirariya yagiye mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma avuye i Kirehe kugira ngo yake umugabo we Mituweli y’abo bana be.Ubwo yarahageze acumbika ku muturanyi, ariko icyo gihe uwo mugabo we yari yamenye amakuru y’uko yaje kumureba.

Mu masaha rero ashyira saa munani z’ijoro, nyakwigendera asohoka agiye hanze kwihagarika maze asohoka umugabo amubona ahita amwirukaho birangira amwishe; bisa n’aho yari yamuraririye aho yari acumbitse.”

Nyakwigendera Hirariya mu kwiruka ahunga, yavugije induru hasohoka umwana w’umuturanyi, ageregeza kumukurikira ngo akize, ahubwo uwo mugabo na we amukomeretsa ku kuboko.

Nyuma Nshimiyimana yahise aburirwa irengero kuva Icyo gihe atangira gushakishwa ariko byarangiye afashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020 ahagana mu masaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba.

Imyotso na telefone byabaye izingiro ryo kumufata

Umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Ndego, Karuranga Leon, yabwiye IGIRE ko ifatwa rya Nshimiyimana abaturage babigizemo uruhare kuko aribo bahawe umukoro wo gushakisha umuntu ufite imyotso ahantu hose.

AtiHari aho tuba twita mu nkuka (iruhande rwakagera ahantu baba bahinga) niho twasanze yaragiye kuba umurobyi.Nabwo ni uko twabwiye abantu ngo baturebere umuntu waba ufite imyotso.Twamufashe atari ugukoresha ifoto ahubwo ari ukubwira abaturage ngo barebe umuntu ufite imyotso imeze gutya na gutya”.

Yavuze ko RIB yamenye ko Nshimiyimana yavuye i Rukumberi mu karere ka Ngoma yerekewza mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego bagendeye kuri telefone yakoresheje avuga ko yageze i Ndego aho yageze akakirwa na muramu we witwa Karegeya(musaza wumugore we winshoreke ).

AtiUrumva ko yishe umugore we wisezerano hanyuma ahita afata uwo mushiki wa Karegeya babonye rero bimenyekanye ko yishe umuntu niko guhita bahungira muri Ndego ubwo urumva Karegeya yari abizi ibya mushiki we.

Ngo nyuma yo gutahura ko ariho yerekeje,RIB ya Ngoma yagiye muri uwo murenge kumushakirayo ariko ntibahita bamubona kuko byasabye ko iperereza rikorwa muri ako gace bamushakisha, dore ko yahageze ntiyibaruze ahubwo agahita ajya kuroba mu gifunzo kiri ku nkengero zakagera.

Gitifu Karuranga yakomeje agira atiUrumva ko kubera kuza akajya muri icyo gifunzo aho bita mu nkuka ntiyigize yibaruza ko yinjiye ariko byatewe nuko yari azi ibyo yakoze.umuntu wamwakiriye we yahise atoroka.Urumva ko yari abizi kubera ko yari mwene wabo.Ubwo niwe wabimufashijemo amushyira mu gifunzo ngo ajye aroba yihishe,kuko twababujije kuroba mu biyaga byegereye umupaka wa Tanzania”.

Gitifu yasabye abaturage ko mbere yo kwakira umushyitsi,bajya babanza bakamubaruza kugira ngo hamenyekane aho yaturutse ndetse nimico nimyifatire ye hato ataba aho yavuye yahakoze icyaha nkicyo Nshimiyimana yakoze iwabo.

Nshimiyimana ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Nshimiyimana Emmanuel ukekwaho kwica umugore we agatoroka yafatiwe Kayonza aturutse Ngoma

Related posts

Olivier Nduhungirehe yongeye kugirirwa icyizere ahabwa imirimo mishya [Reba Abandi bahawe imirimo]

Chief Editor

Perezida Kagame yerekanye ibanga ryakoreshejwe kugira ngo bimwe mu bihugu ku isi bitere imbere

Chief Editor

Ngoma:Bemeza ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri hari byinshi yahinduye mu myigire

Chief Editor

Leave a Comment