slider Ubukungu

Reka mbabwize ukuri ndabizi ko bari buntuke ariko RURA nibatitonda bazasenya iyi leta-Marie Immaculee

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane TIR ,yavuze ko atumva uburyo urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA, mu kugena ibiciro by’ingendo itarebye  inyungu z’umuturage n’ubushobozi bwe ahubwo ikareba ku mushoramari Kuri we akabona uru rwego ruzatuma abaturage banga leta.

Mu gihe abaturage bavuga ko bagizweho ingaruga na COVID19, bari biteze ko ibiciro by’ingendo bisubizwa uko byari bimeze mbere y’iki cyorezo cyangwa bikajya munsi yaho kuko ibikomoka kuri peteroli nabyo ibiciro byabyo byagabanutse ku rwego rugaragara,gusa RURA ibyo ntiyabyitayeho ibiciro yashyizeho biruta ibya mbere ya covid-19.

Ibi bintu abantu benshi ntibabyishimiye cyane Cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter barimo Depite Dr Frank Habineza,umuhanzikazi Clarisse Karasira,umunyamideri  Mbabazi Shadia uzwi nka Shadboo ndetse n’abandi batandukanye aho bagiye basaba RURA kureba ku muturagi kuruta kureba ku mushoramari igabanya ibiciro kuko covid-19 yagize ingaruka ku bantu bose.

Gusa ibyo ntibyagarukiye aho,kuko Ingabire Marie Immaculee ubwo yari mu Kiganiro Ahabona kuri RadioTv10 kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, yavuze ko yababajwe cyane no kuba RURA yarazamuye ibiciro by’ingendo, ititaye ku mvune n’ubushobozi bw’abaturage, ikareba ku nyungu z’abashoramari gusa, nyamara ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Ati” Byarambabaje cyane, kandi n’ubu ndacyabisubiramo, wagirango hari abantu batazi ukuri kw’imibereho y’abaturage, barabanje bazamura amazi, buracya bazamura amashanyarazi, uyu munsi bongeyeho ingendo.”

Yakomeje agira ati: “Abakozi ba RURA rwose baraho bameze neza kandi banahembwa neza, ariko se bajya bibuka ko Abanyarwanda twese tudafite ubushobozi bungana?”

Ingabire Immaculee yavuze ko RURA batitonze basenya leta kuko ibyo bakora byose abaturage bavuga ko ari leta ibikora, kandi bikaba binengwa cyane n’abaturage.

Ati: “Reka mbabwize ukuri, ndabizi ko bari buntuke, ariko RURA nibatitonda, RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage mu buryo buteye ubwoba kandi bose barakubwira ngo ni leta, ntago bishimye kubera biriya bibazo bya transports.”

Akomeza agira ati: “Njyewe sintega pe, ariko nziranye n’abantu, mbana n’abantu, kandi numva abantu batega imodoka burigihe. Nshaka n’impamvu bazamura ibiciro nkayibura, kuko esansi ntiyazamutse, kandi mu isi yose barimo baragabanya ibiciro by’ibigenga ubuzima bwa buri munsi kandi n’urugendo rurimo, ariko RURA yonyine iricaye mu bwenge bwayo, mu buhanganjye bwayo no kudakorwaho kwayo, izamuriye abanyarwanda ibiciro.”

Immaculee yavuze ko ibi ari ugukoresha nabi ububasha RURA ihabwa n’amategeko, avuga ko azishyira hamwe n’abaturage bakarega RURA kukoibogamira cyane ku nyungu z’umushoramari ikiringagiza imvune n’ubushobozi bw’umuturage mu kugena ibiciro.

Ati: “Abarwawanda basigaye bazi ubwenge cyane, ntago ari abantu bo gutekinikirwa ngo bemere ibyo ubahaye byose.”

Avuga ko hari hakwiriye kurebwa ku mpande zombi kuko ntawe COVID19 itagizeho ingaruka mu rwego rw’ubukungu.

Ingabire Marie Immaculee asoza kuvuga kuri iyi ngingo, yasabye ko iki kibazo perezida wa repubulika yagira icyo agikoraho:
“Ndasaba perezida wa Repubulika, Abadepite n’abandi bafite ububasha kuri RURA, kurenganura abaturage kuko bababajwe kandi banabangamiwe cyane n’ibiciro biri hejuru RURA ishyiraho.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubukungu muri RURA, Dr. Rutimirwa Benjamin avuga ku izamurwa ry’ibi biciro, yavuze ko buri myaka ibiri ibiciro by’ingendo bivugururwa hakagenwa ibishya hagendewe ku byo umushoramari asabwa ari nabyo byahuriranye n’ivugururwa ry’ibi biciro gusa aha abaturage bibaza niba ivugururwa ry’ibiciro rijyana no kubizamura gusa, nta na hamwe bijya bigabanywa cyangwa ngo birekerwe aho biri.

Related posts

Nyarugenge:Urubanza rw’abakobwa 5 n’umuhungu bakekwaho kwangiza imyanya ndangagitsina mu genzi wabo rwasubitswe[Amafoto]

Chief Editor

Karongi:Abantu basaga 65 basanzwe bari gusengera mu rugo bavuga ko nta cyababuza gusenga

Chief Editor

Reba abayobozi 400 utari uzi n’abo utari uherutse kubona berekeje i Gabiro mu mwiherero [AMAFOTO]

Chief Editor

1 comment

HAKIZIMANA Mugabo October 18, 2020 at 7:10 pm

Humura ntabwo bagutuka. Kandi nibagutuka Rura iraba yatutswe ibirenze into bagutuka. Twese byaradutangaje ariko Perezida abagabo kubisubiramo. Ukuri nuko barebye umucuruzi ariko ni inyungu bafitemo kuko bafitemo % yabo. Nayo yabitera

Reply

Leave a Comment