December 3, 2020
Udushya

Rubavu:Umuturage yataye umucanga mu maso y’umupolisi ngo amutoroke undi amurasa akaguru aramufata

Umuturage wari uvanye urumogi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yateye umupolisi umucanga mu maso ashaka gutoroka undi nawe amurasa ukuguru agwa hasi aramufata.

Byabaye ku Cyumweru Tariki 18 Ukwakira 2020 ahagana saa munani z’amanya (14h20), kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Uriya mugabo yafatanywe urumogi boules 400 aruvanye muri DRC, mu gihe ngo bari bategereje imodoka ngo imujyane mu kato yashatse gutoroka acunga Umupolisi umurinze ayora umucanga hasi awumumisha mu maso arahuma.

Uriya Mupolisi yaje kubona uriya mugabo yiruka ahita amurasa akaguru k’ibumoso agwa hasi aramufata.

Yarashwe amaze kugenda m 300 atorotse, nyuma yo kuraswa yajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi.

Hari hamaze iminsi havugwa abapolisi barasa abaturage bakoze ibyaha mu cyico igihe bashatse gutoroka ndetse ikibazo cyagejejwe kuri Perezida paul kagame,asubiza ko ntaho bihuriye n’urwego rwa polisi ko ari amakosa y’umuntu ku giti cye, kuko hibazwaga niba ntahandi bajya baraswa bagafatwa aho kubica.

Urumva ko uyu mupolisi yagerage kurasa uwo mugabo ahantu hatuma abasha kumufata aho kumurasa mukico ahamuviramo kwitaba Imana.

Polisi ivuga ko uwo mugabo yarashwe amaze kugenda metero 300 atorotse, nyuma yo kuraswa akaba yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kuvurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Karekezi, yemeza aya makuru, agasaba abaturage kwirinda ibikorwa byo kwambukiranya imipaka kuko bitemewe.

Ati “Ni byo byabaye ariko ntibyari bikwiye ko abaturage bakora ibikorwa byo kwambukiranya imipaka bitemewe. Ikindi kibabaje yarimo yambutsa urumogi, aho gutegereza guhanwa n’amategeko arwanya inzego z umutekano”.

CIP Karekezi asaba abaturage kureka kwishora mu byaha bya hato na hato kuko bibateza ibibazo, kandi ko mu gihe babifatiwemo badakwiye kurwanya inzego z’umutekano mu rwego rwo guhunga ubutabera.

Related posts

Minisitiri Uwizeyimana Evode yasabye imbabazi umukobwa w’umusekirite yakubise hasi

Chief Editor

Umugabo yatawe muri yombi azira gucukura imva ya Kobe Bryant n’umukobwa we [Reba amafoto]

Chief Editor

Pasiteri ngo Imana yamutumye kuzura Kobe Bryant n’umukobwa we ariko ahawe 10% by’umutungo we

Chief Editor

Leave a Comment