November 28, 2020
Ikoranabuhanga slider

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuvumbura abagabo basambanyije abana

Umunyeshuri wo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo witwa Bagirishya Vedaste yakoze ikoranabuhanga rizajya rifasha inzego z’umutekano mu gafata uwasambanyije umwana kandi bigakorwa mu gihe gito.

Bagirishya yiga ikoranabuhanga muri Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA:Adventist University of Central Africa),akaba yarakoze iryo koranabuhanga rikora nk’urubuga rusurwa gusa n’inzego zemerewe kurukoresha, rikaba rihita rimenyesha ababishinzwe mu gihe hari utanzeho amakuru ajyanye n’ihohoterwa.

Aho yakuye igitekerezo cyo kurivumbura

Bagirishya avuga ko igitekerezo cyo gukora iri koranabuhanga yakigize 2019, biturutse ku ijambo Madamu Jeannette Kagame yavuze mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abasambanya abana.

Iyi nkuru dukesha Imvahonshya ikomeza ivugan ko aho ariho yahereye akora ikoranabuhanga rifasha gukurikira abagabo bahohotera abangavu n’abaterwa inda zitateganyijwe.

Bagirishya asobanura ko iryo koranabuhanga rifite ibice bibiri.

Ati: “Igice cya mbere kizajya gitangirwaho ibiganiro byigisha abangavu uburyo bwo kwirinda ubusambanyi no kudaterwa inda zitateganyijwe.

Igice cya kabiri ni aho abakozi ba Isange One stop Center bazajya binjiza muri sisiteme amakuru ajyanye n’uwahohotewe bikagera ku nzego zose, uwasambanyije umwana agafatwa mu buryo bworoshye kuko inzego z’umutekano zizaba zibonye amakuru hatabanje kwifashishwa impapuro”.

Agaragaza ko amakuru ku wahohotewe, azajya abikwa ku buryo bugezweho, ikindi kandi ngo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruzaba rufite uburenganzira ku ikoranabuhanga yakoze.

Ati: “Hari aho RIB yandika mu gihe uwateye umwana inda afashwe, niba atarafatwa nabyo bigire aho byandikwa kandi niba habayeho kubeshyerwa ku uwaketsweho gutera inda umwana, nabyo bizajya biba bifite aho byandikwa”.

Yongeraho kandi ko Minisiteri y’Ubuzima izaba ifite ububasha bwo kugenzura uko imibare ihagaze by’umwihariko ku bana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe.

Bagirishya avuga ko Imiryango itari iya Leta izaba ifite inshingano zo gukurikirana no gufasha abangavu batewe inda zitateganyijwe bafatanyije n’inzego za Leta aho ngo izajya yoroherwa no gukurikirana abana kuko kumenya aho bari bizaborohera kugira ngo babashe kubaba hafi.

Bagirishya asaba inzego zitandukanye gukoresha iri koranabuhanga kuko ryatangiye gukora. Avuga ko ritazagorana kuko kurikoresha no kuritangiramo raporo y’abana basambanyijwe byoroshye.

Related posts

Igishushanyo mbonera cy’imiturire mu 2050: Imijyi ikomeye izaba 12 naho ubuso iriho buziyongereho 4%

Chief Editor

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa mu rwego rwo kunamira Mkapa

Chief Editor

MINISANTE yashyikirijwe Robots zifite amazina y’ikinyarwanda [Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment