November 23, 2020
Ubuhinzi

Ibigwi n’inzira mu buyobozi bya Dr Papias Malimba wagizwe umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda

Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) yagize  Dr Papias Musafiri Malimba, wabaye Minisitiri w’Uburezi,  Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa kaminuza y’u Rwanda guhera ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020. 

Musafiti asimbuye Philip Cotton ucyuye igihe watangiye gukora kuri uwo mwanya guhera mu mwaka wa 2015, ariko amasezerano ye akaba yarangiye ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira.

Mbere yo gushyirwa kuri uwo mwanya Dr. Musafiri yari asanzwe ari Umuyobozi Wugirije muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration (DVC-SPA).

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2017, Dr. Musafiri yabaye Minisitiri w’Uburezi, akaba yarahawe izo nshingano yari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda, ryahoze rizwi nka SFB.

Ibyiyongera kuri ibyo, Dr. Musafiri yabaye Umuyobozi ushinzwe Poritiki, ubushakashatsi n’imikorere mu Nama yIgihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), aba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Dr. Musafiri afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Bucuruzi n’Icungamutungo yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania,  n’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere mu bucuruzin'(Master’s Degree in Business Administration/MBA) akaba yaribanze cyane ku ibaruramari n’isakazamakuru mu ikoranabuhanga yakuye mu Ishami ry’Ubucuruzi mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga ryo mu Buhinde IIT – Roorkee.

Na none kandi ni Dogiteri mu bijyanye na Filozofiya mu Ibaruramari, nyuma y’impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Velloure mu Buhinde (VIT).

Related posts

Transport prices rise in Rwanda,claims RURA

admin

Muhanga: Illegal construction ban, after Kamonyi District comes Muhanga

admin

Boko Haram argue over Nigeria’s claim of crushing the group

admin

Leave a Comment