November 28, 2020
Politiki slider

Inshingano zacu nk’abayobozi zisaba kudatezuka mu gukora ibyo twiyemeje no gukora ibyo Abanyarwanda batwitezeho-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije abasenateri bashya imirimo myiza bemeye gukorera igihugu anabamenyesha ko aribo bahagarariye abanyarwanda bityo bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane Tariki 22 Ukwakira 2020 ubwo yakiraga indahiro z’abasenateri batandatu bashya binjiye muri Sena y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya azafasha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.

Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ati: “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi,…Abanyarwanda bumva Sena nk’amaso yabo, amatwi yabo n’umutima bikurikirana iby’ingenzi kuri bo ndetse ikareberera n’ibikorwa bya Guverinoma. Inshingano zacu nk’abayobozi zisaba kudatezuka mu gukora ibyo twiyemeje no gukora ibyo Abanyarwanda batwitezeho.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Abasenateri bashya batoranyijwe mu Banyarwanda kugira ngo babahagararire mu nzego zose z’ubuzima, hatitawe ku nkomoko n’imyemerere, kugira ngo buri wese agire ijambo, avuga ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi, zaba izo mu Gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

Yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, cyahungabanyije ubuzima rusange nubwo atari umwihariko w’u Rwanda. Yavuze ko hari ingamba zafashwe mu kukirinda, ariko hari ingaruka zacyo bidashoboka kwirinda.

Ati: “Twirinze Virusi ubwayo ariko birangira bihungabanyije ibikorwa by’iterambere. Ibi byagize ingaruka ku baturage, ubukungu bwacu, n’amagana y’intambwe twateye mu iterambere.”

Yashimangiye ko n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kukirinda no guhangana n’ingaruka zacyo.

Ati: “Dukore ibishoboka byose duhangane n’ibibazo bitureba nk’u Rwanda ndetse dufatanya n’abandi mu Karere ndetse no ku Isi yose kuko ni ikibazo kitureba twese nk’Abanyarwanda ariko kireba n’abandi ku Isi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n’abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

Related posts

Abantu bahitanwe n’imvura yaraye iguye mu bice bitandukanye mu Rwanda basaga 55

Chief Editor

Urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rwasubitswe

Chief Editor

Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kanama ibibuga by’indege mu Rwanda bizafungurwa

Chief Editor

Leave a Comment