December 4, 2020
Kwibuka slider

Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibibazo by’ingendo bigiye kwigwaho bigakemurwa. Yabitangaje kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 ubwo yakiraga indahiro y’abasenateri 6 barahiriye imirimo mishya nk’intumwa za rubanda muri Sena.

Perezida wa Repubulika yagarutse ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo aho abantu bamaze iminsi bavuga ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihenze, na we koko avuga ko ari ikibazo gifite ishingiro.

Ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda iyo bava ahantu bajya ahandi. Icyo ni ikibazo kubera ko na none nyine umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo, dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze.”

Perezida wa Repubulika akomeza agira ati “Ni nako icyo usaba abantu na cyo cyaba kiganisha muri uko kwiyubaka, gutera intambwe kurusha guhera imbere, ugahera aho ugeze ukagerageza gutera imbere.”

Perezida wa Repubulika yijeje ko ibyo bibazo biri bwigweho harebwe ibishoboka.
Ariko na none yavuze ko n’ubwo abantu binubira ibiciro by’ingendo, kuba bagenda ahubwo ari indi ntambwe yatewe kubera ko mbere ntawagendaga.

Ati “Ariko na none bivuze ko aho abantu kumva ko kugenda bibahenda bibabangamiye ubwo na yo ni intambwe twateye kubera ko aho tuva ni uko ahubwo ntawari ukwiye kuba agenda. Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna ubwo turashaka ikibazo aho kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda hanyuma na cyo dushake umuti wacyo ariko icyo kiroroshye kurusha uko twicaraga mu rugo ntìtugire aho tujya ahubwo.”

Related posts

Amashuri na za kaminuza byahagaritswe igihe kitazwi

Chief Editor

Abanyarwanda bari baraheze mu mahanga kubera coronavirus bagejejwe mu gihugu

Chief Editor

RAB yatangaje ibihingwa bizunganirwa muri gahunda ya Nkunganire n’ibyo umuhinzi agomba kuba yujuje

Chief Editor

Leave a Comment