November 23, 2020
slider Ubukungu

Umuturage ku isonga:RURA yasubijeho ibiciro by’ingendo byahozeho mbere ya covid-19 [Amafoto]

Urwego ngenzura mikorere RURA nyuma yo kugaragarizwa n’abaturage ko ibiciro by’ingendo iherutse gushyiraho batabyishimiye bitewe b’uko nabo bagizweho ingaruka na covid-19,yasubijeho ibiciro by’ingendo byakoreshwaga mbere y’iki cyorezo.

Tariki 15 Ukwakira 2020 yashyize ahagaragara uko ibiciro by’ingendo bihagaze mu ngendo zihuza intara giciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuku mu ngendo zihuza intara, ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe RURA yari yatangaje ko igiciro mu ngendo zihuza intara cyavuye ku mafaranga 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Gusa ibi ntibyishimiwe n’abanyarwanda kuko bagiye bagaragariza akababaro kabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuga ko RURA yashyizeho ibiciro irebeye ku nyungu z’abashoramari kuruta uko yarebera ku nyungu z’abaturage.

Nyuma ubusabe bw’abaturage bwaje guhabwa agaciro ariko nyuma y’uko RURA ikomeje gushaka kwinangira ariko hasohoka itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko iby’ibiciro ku ngendo abaturage basaba ko bisubirwamo bigiye gusubirwamo.

Ubwo RURA yaje guhita itangaza ko ibyo biciro bitishimiwe n’abaturage bihagaritswe hagategurwa ibindi bishya aho igiciro kuri kilometero cyavuye ku mafaranga 25.9Frw mu ngendo zo mu Ntara kikagera ku mafaranga 21Frw naho mu mujyi wa Kigali kiva ku mafaranga 28.9Frw gishyirwa kuri 22Frw kandi bigatangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu Tariki 23 Ukwakira 2020.

Hagati aho,ni ikibazo Kandi cyageze ku mukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho kuri uyu wa Kane Tariki 22 Ukwakira ubwo yakiraga indahiro z’abasenateri bashya yakigarutse akagaragaza ko cyamugezeho ndetse kigiye guhabwa umurongo uhamye.Nawe avuga ko ari ikibazo gifite ishingiro.

Ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda iyo bava ahantu bajya ahandi. Icyo ni ikibazo kubera ko na none nyine umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo, dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze.”

Perezida wa Repubulika akomeza agira ati “Ni nako icyo usaba abantu na cyo cyaba kiganisha muri uko kwiyubaka, gutera intambwe kurusha guhera imbere, ugahera aho ugeze ukagerageza gutera imbere.”

Magingo Aya uko ibiciro bihagaze rero haba mu ngendo zihuza intara ndetse no mu mujyi wa Kigali,Ni uko ibiciro byasubijwe nkuko byari bimeze mbere ya covid-19.

Urugero nk’urugendo rwavaga Nyabugogo-Kayonza rwari ku mafaranga 1580Frw none rwasubijwe n’ubundi ku mafaranga 1580Frw.

Naho mu mujyi wa Kigali urugendo rwa Remera-Sonatubes-Rwandex-CBD rwari 220Frw none rwasubijwe n’ubundi kuri 220Frw.

Uko bihagaze mu mujyi wa Kigali

Mu Ntara

Related posts

Gicumbi: Amafi yitwa Imamba yahombeje aborobyi muri Muhazi

admin

Amafaranga ya IMF harimo ayo gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye ibyo kurya-Min Ndagijimana

Chief Editor

Minisitiri Evode Uwizeyimana yahuye na wa musekirite w’umukobwa yakubise hasi

Chief Editor

Leave a Comment