December 3, 2020
Iyobokamana slider

Musenyeri Antoine Kambanda abaye uwa mbere mu Mateka y’u Rwanda ugizwe umukaridinari

Musenyeri Antoine Kambanda usanzwe ari Arikiyepisikpi wa Kigali yagizwe karidinali akaba ariwe wa mbere mu mateka y’u Rwanda ugeze Kuri uwo mwanya ukomeye muri kiliziya Gatolika.

Ni nyuma y’uko mu 2018,Nyiricyubahiro Mgr Antoine Kambanda yasimbuye Nyiricyubahiro Tadeyo Ntihinyuzwa ku kuyobora Kiliziya Gatulika mu Rwanda,uyu akaba yari amazeho imyaka 22 kuko yatangiye kuyiyobora mu 1996.

Kambanda Antoine wavutse mu mwaka 1958, Tariki 3 Gicurasi 2013 yatowe na Nyirubutungane Papa Faransisiko, amugira umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo ari naho yavuye ahita aba umushumba wa kiliziya Gatolika mu Rwanda 2018.

Amwe mu mateka ya Munsenyeri Kambanda

Musenyeri Kambanda yamaze kuba Padiri ajya gukorera ubutumwa muri Seminari nto ya Ndera, aho yamaze imyaka itatu, nyuma ajya gukomereza amasomo i Roma aho yakuye impamyabumenyi ihanitse muri Théologie mu mwaka wa 1999.

Yahise ayobora Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali, aho yari n’umuyobozi wa Komisiyo Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro akigisha no mu iseminari nkuru ya Théologie y’i Nyakibanda, aho mu mwaka wa 2005 yakomereje ubutumwa muri Seminari nkuru Philosophicum y’i Kabgayi ari Umuyobozi wayo mukuru, ahamara umwaka umwe, muri 2006 atorerwa kuyobora Seminari nkuru ya Nyakibanda, muri 2013 Nyirubutungane Papa Faransisiko amutorera kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, aho yavuye agirwa Arikiyepisikopi wa Kigali.

Related posts

Ingabo z’u Bushinwa zashyikirije iz’u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya Covid-19 [Amafoto]

Chief Editor

Rwamagana:Abaturage bashowemo irondo mu ijoro bishyuzwa amafaranga yo kuriha insina zatwitswe n’umuntu utazwi

Chief Editor

Mu Rwanda umuntu wa mbere yahitanwe na covid19 mu gihe 250 bamaze gukira

Chief Editor

Leave a Comment