December 3, 2020
Politiki slider

Kayonza:Umugore wo mu cyaro ku ruhembe mu iterambere ry’umuryango yirinda Covid-19

USAID Hinga Weze ifasha abagore bo mu cyaro gufasha ingo zabo kwigira,guteza imberere umuryango no kugera ku iterambere rirambye.Akamaro ko guteza imbere umugore wo mu cyaro kagaragarira mu kongera umusaruro w’ibiribwa no kugabanya ubukene.

Ku wa 15 Ukwakira 2020 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabereye mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza,Hinga Weze yagarutse ku bukangurambaga mu buhinzi bw’akarima k’igikoni mu buryo butandukanye,
Muri Icyo gikorwa abangavu ijana na mirongo itandatu (160) bahawe ibikoresho by’isuku hamwe n’udupfukamunwa.Abagore 25 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi,bo mu karere ka Kayonza n’abo mu tundi turere Hinga Weze ikoreramo bose hamwe bahawe amagare 140.

Abagore 25 bahawe amagari mashya bazajya bifashisha mu mirimo yabo ya buri munsi

Ba mutima w’urugo batatu (3)buri wese yahawe ikigega gifata amazi,kizabafasha gufata ya mazi yateraga ikibazo mu gihe cy’imvura atera isuri,ahubwo ayo mazi akoreshwe mu kuhira imyaka,no kuyakoresha mu mirimo yose ya buri munsi,ku buryo n’igishoro cyatangwaga ku mazi kigabanuke.

Umuyobozi wungirije wa Hinga Weze Madamu MUKAMANA Laurence
Agira ati:`Ibikorwa byose tubikorera mu cyaro,ari abagore n’abagabo abo bireba bose bibageraho,ariko dufite intego yihariye, y’uko 62% ari abagore.Ibijyanye n’ubuhinzi bijyanye no gutunganya umusaruro,kuwugeza ku isoko n’ibijyanye n’imirire myiza,80% ry’abari mu buhinzi ni abagore.Bafite uruhare runi mu buhinzi no mu mirire myiza,no kubafasha gutunganya umusaruro wabo kuwugeza ku isoko kugirango babone amafaranga bifuza.

Muri Hinga Weze mu rwego rw’imirire myiza,haba amahugurwa atandukanye,hari igikoni cy’umudugudu hakazamo n’ubworozi bw’inkoko”.

Umuyobozi wungirije wa Hinga Weze Madamu MUKAMANA Laurence/Photo by Nzeyimana Viateur

Umuryango umwe wo mu bagenerwabikorwa ba Hinga Weze ugizwe n’umugabo n’umugore ugira uti :“Turashimira Hinga Weze mu bujyanama bwiza bwo kwiteza imbere mu buhinzi,kandi iduhugurira no kugira ubwuzuzanye mu muryango byatumye twiyubaka ubu twiteje imbere mu buhinzi bw’inyanya,watameroni n’ibinyomoro ubu ubwumvikane ni bwose mu muryango wacu murakoze.’’

Uhagarariye USAID Hakizimana Patrice ati : “Uyu munsi ni igihe cyiza cyo gutekereza no kwibuka ku murimo w’umugore wo mu cyaro ku isi yose,ni uw’agaciro gakomeye ku murimo w’umugore wo mu cyaro n’imibereho myiza y’abamukomokaho.Umugore wo mu cyaro ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umuryango we.
Ni ngombwa ko nk’abafatanyabikorwa n’inzego za Leta n’inzego z’ibanze,ndetse n’imiryango iharanira amajyambere y’icyaro,twashyira hamwe imbaraga zacu mu kuzamura umugore wo mu cyaro.

Uhagarariye USAID Hakizimana Patrice/Photo by Nzeyimana Viateur

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana MURENZI Jean Claude yashimye abafatanyabikorwa bw’akarere mu kuzamura iterambere ry’umugore wo mu cyaro.

Ati :Turashimira abafatanyabikorwa b’akarere kuba mwaje kwifatanya natwe kuri uyu munsi w’umugore wo mu cyaro ku ruhembe rw’iterambere.Turashimira cyane n’abamutimawurugo batweretse ibyo bamaze kugereraho mu buhinzi n’ubworozi”.

Yakomeje agira ati”N’ubuhamya bwa bamwe nk’uko babisonuraga bigaragara ko aho bamaze kugera ari heza.Ubu turashima cyane ubufatanye bwacu n’umushinga Hinga Weze,binyuze mu buhinzi buciritse bizadufasha kugera ku buhinzi buteye imbere.Uturima tw’igikoni twakoze,hirya no hino mu mirenge biriyo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.’’

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude/Photo by Nzeyimana Viateur

Umushinga USAID Hinga Weze wiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro kurushaho kwiteza imbere mu bukungu no gufasha imiryango y’abahinzi bato 530.000 mu turere 10 ikoreramo harimo;kongera umusaruro,w’ubuhinzi,imari no kunoza imirire myiza.

Umwaka ushize wa 2019 Hinga Weze mu karere ka Kayonza yatanze inkoko 10,800 zahawe imiryango 1800 nayo igiye kwitura indi miryango 1800.Muri aka karere kandi hari amatsinda y’imirire myiza atatu(3) biteganijwe ko azagera ku 10 nayo akazahabwa inkoko zigera ku 2000 bizatuma ubworozi bw’inkoko bukwira mu miryango myinshi mu rwego rwo kuzamura imirire myiza.

By Nzeyimana Viateur/IGIRE.RW

Related posts

Mahama:U Rwanda rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutaha,amayobera kuri bamwe basinyiwe batabizi

Chief Editor

U Rwanda rwatangaje abandi barwayi bashya ba coronavirus

Chief Editor

Uko umunsi mukuru wa Eidil Fitr uzizihizwa ku bayisilamu basoje Ramadhan byashyizwe ahagaragara

Chief Editor

Leave a Comment